Portugal ya Cristiano yakinaga n'abana nka Lamine Yamal yatwaye UEFA Nations League yiyushye akuya

Ikipe y’igihugu ya Portugal yegukanye UEFA Nations League ya 2025 itsinze iya Espagne penaliti 5-3, ni nyuma y'aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu minota 120.

Jun 9, 2025 - 09:58
Jun 9, 2025 - 10:24
 0
Portugal ya Cristiano yakinaga n'abana nka Lamine Yamal yatwaye  UEFA Nations League yiyushye akuya

Hari mu  mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025 mu Budage.

Umukino wari utegerejwe cyane, kuri Cristiano Ronaldo yari andi amahirwe  yo kongera guhesha igihugu cye iki gikombe. Ku rundi ruhande, Lamine Yamal yari ahanzwe amaso cyane ko ari mu bari gushyirwa mu majwi yo kuzegukana Ballon d’Or.

Uyu mukino  watangiye wihuta amakipe yombi asatirana. Ku munota wa 20, Yamal yahinduye umupira imbere y’izamu, ab’inyuma ba Portugal bananirwa kuwukuraho usanga Martín Zubimendi afungura amazamu.

Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itanu gusa, Nuno Mendes yahise yishyura igitego ku munota wa 26, ku ishoti rikomeye yateye.

Mu minota 35, umukino wakomeje gushyuha no kuryoha. Ku munota 41, Pedri yavanye umupira mu kibuga hagati azamuka yihuta, awucomekera Mikel Oyarzabal atsinda igitego cya kabiri.

Portugal yatangiranye igice cya kabiri imbaraga, ndetse ku munota wa 48 Bruno Fernandes yishyuye igitego cya kabiri ariko umusifuzi avuga ko Ruben Neves wamuhaye umupira yaraririye.

Muri  uyu mukino, ikipe ya Portugal ikaba  yakomeje gusatira bikomeye ubona ko Espagne iri kurushwa cyane. Ku munota wa 60, Nuno Mendes yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu, myugariro wa Espagne awukoraho usanga Cristiano Ronaldo yishyura igitego cya kabiri.

Bigeze ku munota wa  70, Espagne yagerageje gusatira ishaka igitego cya gatatu ariko abakinnyi bayo b’imbere ntibahagaze neza.

Umukinnyi  Isco ku munota wa 82 yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga ashaka gutungura umunyezamu Diogo Costa abyitwaramo neza umupira awushyira muri koruneri.

Iminota isanzwe 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 bityo hashyirwaho 30 y’inyongera. Iminota 120 yose ikaba yarangiye zikinganya 2-2 hahita hitabazwa za Penaliti Portugal ikaba yatsinze Penaliti 5-3 za Espagne.

Portugal ya Cristiano Ronaldo w'imyaka 40 itwaye iki gikombe ku nshuro yayo ya kabiri; icyo yaherukaga yacyegukanye muri 2019, hari ku nshuro ya mbere.

Lucien KAMANZI

Hitabajwe Penaliti kugira ngo Portugal ya Cristiano ibashe gutsinda Espagne ya Lamini Yamal na bagenzi be