Kayonza: Abaturage biteze serivisi nziza ku kagari bubakiwe

Abaturage bo mu kagari ka Rubumba baravuga ko inyubako nshya y’aka kagari ko mu murenge wa Kabare akarere ka Kayonza bubakiwe, bayitezeho kuyiboneramo serivisi nziza. Iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye  amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni mirongo ine n’eshatu.

Jun 9, 2025 - 09:52
Jun 11, 2025 - 20:54
 0
Kayonza: Abaturage biteze serivisi nziza ku kagari bubakiwe

Inyubako nshya y'aka kagari ka Rubumba ifite ahazatangirwa serivisi hanyuranye; harimo icyumba cy’inama, ibiro bya Gitifu w’akagari, ibya SEDO, iby’abunzi ndetse n’ububiko. Abatuye aka kagari bavuga ko bizeye kuzayiherwamo serivisi nziza nk'uko n'iyi nyubako ari nziza.

Ndereyimana  Claudien ni umuturage watanze ku bushake ubutaka bwe ku kibanza cyubatswemo aka kagari; avuga ko mbere baterwaga ipfunwe n’inyubako akagari kabo kakoreragamo.

Ati "Rwose mbere inyubako akagari kakoreragamo yari igayitse, maze bashatse aho kubaka numva nabigiramo uruhare; kuko mfite ikibanza ndavuga ni reka nitange mbagabire ikibanza kugira ngo ubuyobozi bwacu bukorere ahantu heza."

Bunani Emmanuel ni umuyobozi umuyobozi w’umudugudu wa Bwatampamba, avuga ko mbere bari bafite akagari gashaje ndetse kanavaga, ari byo byatumye basaba ko bakubakirwa akandi.

Yagize ati "Akagari gashya rwose tukitezeho byishi birimo ko abaturage bazajya bahaherwa serivisi nziza kandi n’abayobozi bacu bagakorera ahantu habahesha ishema. Turashimira rero ubuyobozi bw’akarere kacu."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul yabwiye Ibitangazamakuru bya Izuba ko inyubako nshya y’aka kagari ka Rubumba yitezweho guha serivisi abaturage.

Ati "Bazaba bisanzuye baba abasaba serivisi kwa Gitifu ndetse n'abandi bakozi kuko buri wese azaba afite ibiro bye."

Gitifu Kagabo Jean Paul anongeraho ko  urebye imiterere y’inyubako n’ umuntu uzajaya uhagana afite ikibazo cyihariye hari  aho kumwakirira; aboneraho gusaba abatuye aka kagari kugafata neza  kuko ari igikorwa remezo cy’ingenzi.

Ibiro by’akagari ka Rubumba byubatswe mu mihigo y’akarere ka Kayonza y’umwaka wa 2024-2025.

Titien MBANGUKIRA/ KAYONZA