Gicumbi: Abarenga ibihumbi 45 bahawe imirimo na Green Gicumbi bayibyaje indi ibihumbi 80

Abaturage barenga ibihumbi 45 bo mu mirenge 9 y'akarere  ka Gicumbi bakora imirimo inyuranye bahawe  mu mushinga Green Gicumbi, bahamya ko byabahinduriye ubuzima. Iyi mirimo kandi yabyaye indi igera ku bihumbi 80.

Jun 9, 2025 - 09:47
Jun 9, 2025 - 12:24
 0
Gicumbi: Abarenga ibihumbi 45 bahawe imirimo na Green Gicumbi bayibyaje indi ibihumbi 80

Mu myaka  itanu umushinga Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa wahaye akazi abaturage b’ingeri zinyuranye nabo bibahindurira ubuzima.

Hibanzwe by’umwihariko  kugabanya ibyago by’abaturage b’aka karere ku kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije kuko byagaragaye ko Gicumbi kari akarere kibasirwaga  n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Minani Jean Marie Vianney ni umuhinzi mworozi utuye mu murenge wa Cyumba; avuga ko batarakorerwa amaterasi y’indinganire ubutaka bwabo bwanirikaga kandi bahingaga mu kajagari.

Ati "Aha munsanze murabona ko uyu murima ingano zihinzemo zitoshye, ntabwo ari ko byahoze mbere twahingagamo imyaka ivangavanze nta musaruro twabonaga ariko ubu izi ngano umusaruro uzavamo uzamfasha muri byinshi kandi no mu ihinga rishize nabwo nasaruye neza. Mbese ubu umuryango umeze neza tubikesha abadutunganyirije amaterasi."

Mukanyoga Eugenie twasanze mu cyayi cya Mulindi, avuga ko yahawemo akazi ko gusarura icyayi kandi ko byamuhinduriye ubuzima.

Ati "Ubu ntabwo nagira ikibazo cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza cyangwa n’akandi kabazo ako ariko kose kuko iki cyayi cyaduhaye akazi."

Aganira n'Ibitangazamakuru bya Izuba, Eng KAGENZA Jean Marie Vianey umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi yatangaje ko ari umushinga ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda yo muri karere yegereye umupaka, ikaba ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi w'Umuvumba ariyo Bwisige,Byumba ,Kaniga,Manyagiro Rubaya, Cyumba, Mukarange, Rushaki na  Shangasha.

Eng Kagenza JMV vuga ko muri  iyi mirenge hahindutse byinshi.

Agira ati "Iyo ugeze muri iyi mirenge ubona impinduka haba mu mibereho yabo n’ubukungu bwabo ugereranyije na mbere uko twasanze babayeho. Akazi bahawe ndetse n’iniyigisho bahawe bigaragara ko bazamuye imyumvire bibafasha gukataza mu iterambere mu nzego zinyuranye cyane cyane mu bikorwa by'ubuhinzi muri iki gice kigizwe ahanini n’imisozi miremire;  ubutaka bwabo mbere bwatwarwaga n’isuri ariko ubu byabaye amateka kuko bakorewe amaterasi abyara umusaruro."

Ku ruhande rw’ubuyobozi b’Akarere ka Gicumbi butangaza ko ibikorwa byivugira.Umuyobozi w’aka karere Nzabonimpa Emmanuel, yasobanuye agira ati "Ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi byatanze akazi ku baturage bacu, aho abarenga ibihumbi 45 barimo abagore, abagabo n’urubyiruko babonyemo akazi muri iyi myaka itanu ishize umushinga ushyirwa mu bikorwa, kandi byabahinduriye ubuzima."

Muri rusange imirimo ibihumbi mirongo ine na bitanu nayo yafashije guhanga indi mirimo aho  irenga ibihumbi mirongo inani  ubu imaze guhangwa n’abaturage biturutse muri ibi bikorwa by’uyu mushinga wa Green Gicumbi.

Umushinga wa Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund), umaze imyaka igera kuri itanu muri itandatu wagombaga kumara.

Titien MBANGUKIRA

Minani Jean Marie Vianey avuga ko amaterasi y'indinganire yamuhinduriye ubuzima