Kayonza : Abayobozi b'imidugudu bahize kugira imidugudu itarangwamo icyaha

Umudugudu ni urwego rubanza mu nzego z’ibanze ruyoborwa n’umukuru w’umudugudu afatanyije na komite y’ umudugudu ariho hakusanyirizwa amakuru akenerwa mu nzego zinyuranye

Mar 6, 2025 - 18:42
Mar 7, 2025 - 16:35
 0
Kayonza : Abayobozi b'imidugudu bahize kugira imidugudu itarangwamo icyaha
Ibiro by'akarere ka Kayonza

Abatuye umudugudu nibo bitorera ababayobora babajya inyuma bisobanuye ko mubyo abatowe bagomba gushyira imbere ari ugukorera neza umudugudu mu nshingano z'ibanze hakabamo guharanira ko habaho umudugudu utekanye kuko ari nabwo utera imbere. Abayobozi b’imidugudu mu ntara y' Iburasirazuba bavuga ko buri muyobozi w 'umudugudu atagize ibyo ahugiramo we na komite y’ umudugudu bagakora bafatanyije nkuko biyemeje kuba abakorerabushake byashoboka ko habaho umubare munini w' imidugudu itarangwamo ibyaha.

Abayoboye imidugudu baganiriye na Radio televiziyo Izuba bavuga ko gusubiza ikibazo cyaba kibazwa niba kugira umudugudu utarangwamo icyaha bishoboka bavuga ko bishoboka.

Barihafi Augustin uyobora umudugudu wa Kabeza ,Akagari ka Rubimba mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza ati’’Umudugudu utarangwamo icyaha urashoboka;impamvu ushobora kubaho ni uko twe nk 'abayobozi tugiye gushyira ingo mu mikoranire guhera kuri ba mutwarasibo kandi n'abaturage tukarushaho kubegera cyane '’

Mugenzi we Violette  Mukandayambaje  uyobora umudugudu wa Akabukara mu kagari k’Umubuga mu murenge wa Ruramira avuga ko umudugudu utarangwamo icyaha rwose ushoboka.

Ati”Tubyihayeho intego buri wese winjiye mu mudugudu atahasanzwe tugahana amakuru byafasha gutuma ntawaza mu mudugudu ngo ahakorere icyaha abe yagenda atamenyekanye ;ikindi kuzirikana guca amakimbirane kuko akenshi niyo aba intandaro y’ibyaha cyane”.

Ubuyobozi bw'intara y 'Iburasirazuba  butangaza ko bufite icyerekezo cyo kongera umubare w’imidugudu itarangwamo icyaha kuko hari aho yagaragaye .Dr Jeanne Nyirahabimana umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y 'Iburasirazuba agira ati”Imidugudu itarangwamo icyaha turayifiye;ntiraba myinshi;icyerekezo twihaye nk' intara ni uko tugira imidugudu myinshi itarangwamo icyaha kandi birashoboka.Bizashoboka kuko duhozaho ubukangurambaga ndetse no mu nteko z' abaturage twibutsa uruhare rwa buri wese mu gukumira icyaha,gutanga amakuru ,gukora mu bufatanye no kwirinda amakimbirane mu miryango,ibi bigezweho rero byatuma ibyaha bikunze kuboneka mu midugudu bicika,bityo tukagira umudugudu utarangwamo icyaha”.

Yongeraho ati”Turanasaba abayobozi b' imidugudu kuko n'ubundi ari abakorerabushake bakomeza kwitanga  kandi buri wese agaharanira ko n'ibyaha bito bikiboneka mu midugudu byacika”.

Mu Ntara y’Iburasirazuba yose, hatoranyijwe imidugudu 503 y'icyitegererezo (Umudugudu 1 muri buri kagari), ikazakurikiranwa by’umwihariko buri mezi (6), kugira ngo ibe intangarugero mu guhindura imibereho y’umuturage abigizemo uruhare.

 

Mbangukira Titien /Kayonza