Musanze: Abikorera bagiye gutangira icyiciro cya gatatu cyo kuvugurura umujyi
Abikorera bo mu karere ka Musanze, biyemeje gutangira icyiciro cya gatatu cyo kuvugurura umujyi wa Musanze muri 2026, cyane ko hari abatangiye kubaka n’ubwo icyo gihe kitaragera.

Abikorera bo mu karere ka Musanze, biyemeje gutangira icyiciro cya gatatu cyo kuvugurura umujyi wa Musanze muri 2026, cyane ko hari abatangiye kubaka n’ubwo icyo gihe kitaragera.
Ibi babifasheho umwanzuro mu nteko yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere, aho bagaragaje ko gahunda yo kuvugurura umujyi iri muri 2028; ubuyobozi bukabasaba kuyijyanisha na gahunda ya Leta y’imyaka 5.
Mushakamba Faustin, ni umwe mu bikorara akaba n’umwe mu batangiye urugendo rwo kubaka inzu zigenzweho muri uyu mujyi; muri 2010.
Yagize ati “Ni ikintu gishoboka cyane, yego hari abagaragaje ibibazo by’uko mu cyerekezo cyabo bazatangira kuva muri izo nzu muri 2028, ariko akarere gafatanyije n’abikorera twasanze gutangira kare ntacyo bitwaye.”
Shirubwibwiko Emmanuel uyubora PSF mu murenge wa Muhoza ndetse na Tugengenayo Theonas uhagarariye komite ishinzwe kuvugurura uyu mujyi, basanga icyi cyerecyezo gishoboka, kuko kuri ubu hari abatangiye kubaka kandi iki cyiciro kitaratangira.
Shirubwiko ati “N’ubundi nuzenguruka uyu mujyi wa Musanze urasanga hari aho tutari twagera ariko abantu batangiye kubaka amazu agezweho.”
Tugengwenayo yungamo ati “Birashoboka, kandi ibyo biba na byiza kuko uzabyumva agatangira kubaka, bamwe bazimuka muri 2028 aho kwimukira ahandi bazimukira ayo mazu.”
N’ubwo hagiye gutangizwa icyiciro cya gatatu cyo kuvugurura umujyi, haracyari imbogamizi z’abagifite ibibanza bitubatse; ibi bagaragaje ko ari nk’ibihanga ku isura y’umujyi wa Musanze.
Bavuga ko bagiye kwegera ba nyiri ibyo bibanza, mbere y’uko hafatwa umwanzuro hakurikijwe itegeko rigenga imyubakire mu migi.
Mushakamba ati “Ni ibihanga koko nibyo, iyi nama tuvuyemo hari imyanzuro yafashe ni ikomeza gutuma dutera imbere, twasabye ko komite ishinzwe kuvugurura umujyi yakwegera abo bantu.”
Tugengwenayo nawe arakomeza ati “Kubirebana na biriya bibanza dufite bitubatse, niyo mbogamizi dufite. Tugiye guhamagara ba nyirabyo tubaganirize, mbere y’uko dushyira mu bikorwa itegeko ry’ubutaka.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsegimana Claudien, yatanze inama ku bafite ibanza bitarubakwa badafite ubushobozi, abasaba kuganira n’abashoramari babafasha kuzamura inyubako zabo.
Ati “Twatanga inama ko niba uyu munsi bo ubwabo badafite ubushobozi bwo kubyikorera, ubutaka ni ubwabo; nibaganire n’abashoramari bityo babwubake noneho bagire icyo babagenera mu nyubako zigiye kubakwa.”
Gahunga yo kuvugurura umujyi wa Musanze yatangiye mu mwaka wa 2017, aho mu cyiciro cya mbere hari hateganyijwe kubakwa inzu zigera kuri 46, kuri ubu hakaba hamaze kubakwa izisaga 30.
Icyiciro cya kabiri kimaze imyaka ibiri gusa gitangijwe, hamaze kuzamurwa inzu 17 mu bibanza 26 byari biteganyijwe, bikaba biteganyijwe ko hazatahwa inyubako zigera kuri 20 muri uyu mwaka.
Thierry Ndukumwenayo /Musanze