Somalia: Umusifuzi Omar Aytan yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y’Igikombe cy’Isi

Umusifuzi w’Umunya-Somalia akaba n'uwa mbere muri Afurika, Omar Abdulkadir Artan ntabwo azitabira Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jun 9, 2026 - 09:34
 0
Somalia: Umusifuzi Omar Aytan yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y’Igikombe cy’Isi

Ku wa Mbere, Ikigo cya Amerika gishinzwe imisoro n’umutekano ku mipaka cyemeje ko umwenegihugu wa Somalia wari uteganyijwe gusifura imikino y’iri rushanwa, atemerewe kwinjira muri Amerika nyuma y’isuzuma ryakozwe.

FIFA nayo yaje kwemeje ko Artan atazashobora kwitabira imyitozo y’abasifuzi cyangwa gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi.

Mu itangazo ryayo, FIFA yavuze ko itagira uruhare mu bikorwa bijyanye n’impushya zo kwinjira mu gihugu, kandi ko yabwiwe n’inzego zibishinzwe ko imiterere y’icyemezo cya Artan itazahinduka muri iki gihe.

FIFA yagize iti: “Nk’uko byagenze no mu yandi marushanwa ya FIFA yabaye mbere, ni guverinoma y’igihugu cyakiriye irushanwa ifata icyemezo cya nyuma ku bahabwa visa ndetse n’abemererwa kwinjira ku butaka bwacyo.”

Artan, watowe nk’umusifuzi mwiza muri Afurika umwaka ushize, bivugwa ko yari afite visa yemewe yo kwinjira muri Amerika n’ubwo Somalia iri mu bihugu bitemerewe kwinjira muri iki gihugu.

Abayobozi ba Somalia banenze icyo cyemezo bavuga ko gitesha agaciro ubushake bw’umupira w’amaguru bwo guteza imbere ubutabera, ubushobozi bushingiye ku mpano, ndetse n’umwuka mwiza muri siporo (Fair Play).

FIFA yongeye kwemeza ayo makuru ivuga ko itagize uruhare mu byemezo byerekeye abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Si Artan wenyine wagizweho ingaruka n’ayo mabwiriza. Hari kandi bamwe mu bakozi bafasha ikipe y’igihugu ya Iran babujijwe kwinjira muri Amerika, mu gihe rutahizamu wa Iraq, Ayman Hussein, yafungiwe ku kibuga cy’indege cya Chicago amasaha menshi mbere yo kwemererwa kwinjira.

Mu itangazo yasohoye, Artan yashimiye umuryango mugari w’umupira w’amaguru ku butumwa bw’inkunga bamwoherereje, anifuriza bagenzi be kuzagira intsinzi muri iri rushanwa.

Yagize ati: “N’ubwo ibi bibayeho, ndacyafite icyizere kandi nkomeje gutekereza ku zindi ntambwe z’akazi kanjye ko gusifura. Ndashimira FIFA ndetse na CAF ku nkunga yabo yose, kandi niyemeje gukomeza kuzamura urwego rwanjye rw’imisifurire ntegura ejo hazaza.”

Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka kiri kwakirwa n’ibihugu bitatu ari byo Amerika, Mexique na Canada. Kizatangira ku wa kane mu mujyi wa Mexico.