Nyagatare: East African University Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Isezeranya gukomeza kurwanya amacakubiri

Abayobozi ndetse n’abanyeshuri bahagarariye abandi bo muri Kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare ruherereye mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baniyemeza gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuba intangarugero mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’ubudaheranwa.

Jun 10, 2026 - 16:31
Jun 10, 2026 - 16:46
 0
Nyagatare: East African University Rwanda bunamiye abazize  Jenoside yakorewe abatutsi, Isezeranya gukomeza kurwanya amacakubiri

Uru rwibutso rushyinguwemo imibiri isaga 99 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri uru ruzinduko, abayobozi n’abanyeshuri ba EAUR basobanuriwe amateka y’u Rwanda kuva mu bihe by’amacakubiri kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ingaruka yagize ku gihugu n’abaturage muri rusange.

Nyuma yo kunamira abahashyinguye no gushyira indabo ku mva z’abazize Jenoside, bamwe mu banyeshuri bagaragaje ko gusura uru rwibutso byabafashije gusobanukirwa neza amateka igihugu cyanyuzemo, bavuga ko bibibukije inshingano bafite zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dusabe Alice n’umwe mu banyeshuri wasuye urwibutso,

 yagize ati: “Twabonye amateka ababaje igihugu cyacu cyanyuzemo. Nk’urubyiruko, twiyemeje gukomeza guhangana n’abapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ahandi hose dukangurira bagenzi bacu kubungabunga ukuri kw’amateka.”

Fred Rukundo we yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri,

ati: “Ibyo twabonye hano bidusigiye isomo rikomeye. Tugomba kuba abarinzi b’amateka no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Umuyobozi wa EAUR, Prof. Callixte Kabera, yavuze ko gusura inzibutso za Jenoside ari igikorwa kigaruka buri mwaka muri iyi kaminuza, kikaba kigamije gufasha abanyeshuri kumenya amateka nyayo y’u Rwanda no kuyakuramo amasomo yo kubaka ejo hazaza heza.

Yagize ati: “Nk’ikigo cy’amashuri makuru, twumva ko dufite inshingano zo gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka igihugu cyacu cyanyuzemo. Kumenya ayo mateka ni imwe mu nzira zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka abaturage bafite indangagaciro z’ubumwe, ubupfura n’ubunyarwanda.”

Yakomeje asaba abanyeshuri kugira uruhare rugaragara mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iva ikagera, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rituma amakuru akwirakwira byihuse.

Ati: “Turasaba abanyeshuri bacu kuba aba mbere mu kwamagana no kurwanya amagambo n’ibikorwa byose bishobora gukurura amacakubiri. Urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo, bityo rugomba kuba umusingi ukomeye w’ubumwe n’iterambere ry’igihugu.”

Uretse ibikorwa byo kwibuka no gusura inzibutso za Jenoside, Kaminuza ya EAUR inagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha abatishoboye. Muri urwo rwego, iyi kaminuza yanagabiye inka umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere no gukomeza kubaka imibereho myiza.

Abitabiriye uru ruzinduko bavuga ko ruzabafasha gukomeza kuba abambasaderi b’amahoro, ubumwe n’ubudaheranwa, ndetse no guharanira ko amateka mabi Jenoside yakorewe Abatutsi yasize atazigera yisubiramo ukundi.