KIGALI : Bamwe mu bakora mu bigo byigenga bicunga umutekano bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo
Ibigo byigenga bitandukanye mu Rwanda bifite inshingano zo gucunga umutekano (security companies) , biratungwa agatoki ku kutubahiriza itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Ibi bivugwa na bamwe mu bakora muri ibi bigo birimo Gardaworld ndetse na ISCO Rwanda, ni mu biganiro byari bibahuje n’inzego za leta zifite mu nshingano umurimo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2023 mu Mujyi wa Kigali hamwe n’ inzego z’abikorera ndetse na sendika y'abakozi bakora mu bigo byigenga,(SANJOSMER), bagamije kurebera hamwe uburyo bwiza bwo kunoza umurimo hagati y’umukoresha n’umukozi.

Mu bibazo byagaragajwe n’abakozi bo muri ibi bigo harimo ko muri aka kazi bagihuriramo n'imbogamizi zitandukanye by'umwihariko kuba badahabwa isaha yagenwe yo kujya konsa abana babo ku babyeyi , mugihe hari abafite abana bakiri ku ibere, ibi bakabifata nko kutubahiriza itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.
Clenie Mukakimenyi ni umukozi muri Gardaworld agira ati" Twebwe muri security companies ntabwo duhabwa isaha twemererwa n'itegeko yo kujya konsa umwana, rero tukaba twifuza ko natwe twagira ubwo burenganzira tugenerwa n'itegeko, abana bacu bakagira umwanya wo konswa bityo bakagira imikurire myiza."
Usibye abagore babona ko bibangamye, hari n'abagabo bakora aka kazi bagaragaza ko bakora akazi amasaha 12 ku munsi , kandi itegeko rigena ko nibura ku munsi umuntu akora amasaha 6 gusa. Ndahiriwe Vital umukozi muri ISCO ni umwe muri bo .
Ati" Hari ubwo ukora amasaha 12 , uhagaze ,nta n’amazi wabonye, kandi itegeko rivuga ko uwakoze amasaha y’ikirenga ahabwa agahimbazamusyi, iwacu ho ibyo ntibabikozwa , ahubwo iyo ubikomojeho bashaka kukwirukana, mu by’ukuri ibi bidindiza iterambere ryacu”.
Nkotanyi Abdon Faustin ni umunyamabanga mukuru wa sendika y'abakozi bakora mu bigo byigenga,(SANJOSMER) agaruka kuri iki kibazo, avuga ko kuba abagore bakora aka kazi ko gucunga umutekano(security guards ), badahabwa umwanya wo kujya konsa abana ari imbogamizi, gusa yemeza ko ibi byose biri kuganirwaho kugira ngo bikemurwe.
Minisiteri y'abakozi n'umurimo yari ihagarariwe na Mpumuro Frederick, akaba n'umugenzuzi w'umurimo mu karere ka Gasabo, avuga ko itegeko rivuga ko iyo umuntu akimara kubyara ahabwa ikiruhuko, gusa nyuma yaho agahabwa igihe kingana n'isaha imwe yo kujya konsa umwana bityo n’ibi bigo bikaba bigomba kubyubahiriza .
Ati"Twasanze Kandi muri security companies henshi, isaha y'ikiruhuko itubahirizwa, muzabibona muri raporo izashyirwa ahagaragara, n’ibindi bibazo usanga umu security atagira aho y’icara iyo ari mukazi , twizeye ko byose bizakemuka binyuze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye, ku buryo ababyeyi bonsa bajya boroherezwa kuri iyi ngingo y'uburenganzira bw'itegeko rigenga umurimo, ndetse mu kugena umurimo w'uyu mubyeyi hakazajya habamo ya saha yemererwa n'amategeko."
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abikorera , aho bagaragaje ko hari inzira zo gukemura ibi bibazo nko kubaka irerero(ECD) mu bigo, byorohereza aba babyeyi bonsa kubona akanya ko kujya konsa abana, bitabaye ngombwa ko bataha basige akazi, cyane ko haba hari n'uturuka mu bice bya kure y'akazi.Ibi biganiro bikaba bizanakomereza mu bakozi bo mu bindi bigo byigenga usanga bitita ku burenganzira bw’abakozi ,aho bakora nta masezerano y’akazi cyangwa bakamburwa imishahara yabo.