BUGESERA: Guca ubuzunguzayi biracyari ingorabahizi

Ibyo kuzengurutsa ibicuruzwa birimo imboga n'imbuto haba mu ngo, ahakorerwa ibikorwa bitandukanye no hafi y'isoko rya Nyamata bizwi nk'Ubuzunguzayi, ni ubucuruzi usangamo abagore batari bake mu karere ka Bugesera, bubatungiye imiryango gusa bagaragaza imbogamizi yo kutazamuka mu bukungu bitewe n'imikorere yabo.

Oct 20, 2022 - 11:19
 0
BUGESERA: Guca ubuzunguzayi biracyari ingorabahizi
Ibiro by'akarere ka Bugesera (Ifoto Clarisse U)

Bamwe mu bagore bakorera ubu bucuruzi  mu murenge wa Nyamata baganiriye n'umunyamakuru wa Radio na Television Izuba, bavuga ko ishoramari ryabo ritazamuka, kubera ko inyungu babona bayikoresha mu kwita ku miryango yabo kimwe no gucungana n’ inzego z'umutekano, aho ibiciruzwa byabo byangirika bagahomba.

Niyomutware Marie Jeanne watangiye ubucuruzi bw'agataro azengurutsa ibicuruzwa ibizwi nk'ubuzunguzayi mu mujyi wa Nyamata, yatangije amafaranga ibihumbi bitanu [5000 Rwf]. Kugeza ubu avuga ko hagiye gushira imyaka ibiri ariyo agikoresha, kubera ko ayo yunguka ayifashisha yita ku muryango.

Ati" Naje muri aka gataro mfite ibihumbi bitanu nibyo nkikoresha ni ukwirwa ntembereza ibintu ku muhanda... impamvu mbona ntatera imbere ni uko amafaranga nungutse niyo yaba ari icyo gihumbi,ariyo nkoresha nita ku bana no ku muryango bityo ntagwire. Tugize Imana tukabona abadutera inkunga twakora ubucuruzi bwunguka" 

Ibyo kwamburwa ibicuruzwa batembereza abihuriyeho na mugenzi we Iradukunda Joselyne bombi bakaba bifuza gufashwa kuzamura ubucuruzi bwabo.

Yagize ati" Ubundi twaraterekaga tugacuruza, ariko ubu baratwirukana. Ubwo rero umuntu yirirwa atembereza agataro kugira ngo abone na bibiri [amafaranga ibihumbi bibiri] arye. Urumva ko bigoye rero byibura tubonye abaterankunga twakora akandi kazi kandi tugatera imbere natwe".

Uretse ikibazo cy'igishoro gike gituma hari abagore bafite amikoro make bagana ubucuruzi bwo gutembereza ibicuruzwa, banavuga ko kenshi batamenya amakuru ajyanye n'ababafasha kuzamura cyangwa kwiga imishinga ibyara inyungu kurushaho.

Tuyizere Yvonne yagize ati" Urabona nk'ubu mu yindi mijyi bagiye baha igishoro abazunguzayi bagakora natwe rero turabyifuza, ni uko tutanamenya amakuru y'aho badufasha mbese nta nubwo tuzi aho twayakura."

Serubibi Theoneste ni umukozi ushinzwe iterambere ry'amakoperative n'ubucuruzi mu murenge wa Nyamata agira aba bagore n'abandi bakora ubucuruzi nk'ubu inama yo kwibumbira mu matsinda, kugira ngo bashobore kubona inguzanyo mu buryo bworoshye hanubahirizwa gahunda za Leta.

Ati "Amatsinda ni ubwishingizi magirirane bishyize hamwe byakoroha kubafasha akagana ibigo by'imari.. Nibatugane ubuyobozi turahari kandi hari n'abakozi bazi kwiga imishinga ibyara inyungu, hari n'abandi  twari dufite b'abazunguzayi twahuje na rwiyemezamirimo ku gucunga isoko rya Nyamata, ubu rero barakora kandi ubucuruzi bwabo butera imbere".

Muri uyu mujyi wa Nyamata habarurwa abagore bagera kuri 17 bahoze mu buzunguzayi batembereza ibicuruzwa, bahawe inguzanyo n'aho gukorera mu isoko rya Nyamata babuvamo  none hari aho bageze mu kwiteza imbere.

 Clarisse Umutoniwase / Bugesera