KAYONZA: Kudasuzugura umurimo byabahinduriye ubuzima
Abasore n’ inkumi makumyabiri na batanu bo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bavuga ko imirimo yo gukora mu buhumbikiro bw’ ibiti by’ imbuto ziribwa imaze kubahindurira imibereho kuko hari abaguze amatungo magufi abandi bakaba baratangiye kwizigamira bagamije kwibumbira mu matsinda yo kwiteza imbere.

Bisa n’ ibitamenyerewe ko urubyiruko rwitabira cyane ibikorwa byo mu rwego rw’ ubuhinzi kuko mu Rwanda usanga umubare w’ ababikoramo atari benshi ariko abiyemeje kugana urwego rw’ ubuhinzi bavuga ko rutanga umusaruro,nkuko byemezwa n’urubyiruko rwiyemeje kujya mu bijyanye no guhumbika imbuto kandi bakazazitera nabo iwabo.
Ahakorerwa imirimo yo guhumbika ibiti by’ imbuto zikanabangurirwa ni mu murima uri ahitwa Gasarabwayi mu murenge wa Mwili uhasanga urubyiruko rurimo abasore ninkumi bavuga ko aka kazi bamwe babanje kujya binenaguza ubu kamaze kuba igisubizo kuri bo kuko kabahinduriye imibereho bakaba barimo abaguze amatungo magufi bikabavana mu bukene.
Mugenzi we Byiringiro Jean Claude nawe yungamo ati” Muri make aka kazi ntarakajyamo ubuzima ntabwo byari byoroshye kubona amafaranga byaratugoraga ariko aho ngiriye mu bikorwa by’ ubuhinzi narungutse maze kugira ibyo ngeraho kuko ubu mfite ihene naguze kandi naziguze nyuma y’amezi abiri nkora mu bijyanye n’ubuhinzi.Yego urubyiruko ntirukunze kuboneka mu bikorwa by’ubuhinzi ariko twe twabijemo tuzi inyungu dukuramo rwose kandi ni nyinshi”.
Kuba hatekerezwa imishinga nkiyi ifasha urubyiruko rukanahabwamo akazi umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko birufasha kuko bigira aho biruvana naho birugeza.
Meya Nyemazi ati”Imishinga ituma urubyiruko rugana ibikorwa by’ ubuhinzi ni ingenzi kuko irarufasha cyane kandi turakomeza no gushishikariza n’urundi rubyiruko kuza mu bikorwa by’ ubuhinzi “.
Binyuze mu mushinga wo guhangana n’imihindagurukire y’ikirere mu karere ka Kayonza , ni naho hatekerejwe iyi gahunda yo guha urubyiruko imirimo mu guhumbika ibiti by’imbuto ziribwa ahateganywa guhumbikwa ibiti ibihumbi ijana bizahabwa abaturage birimo amavoka,imyembe,amapapayi n’amatunda
Titien Mbangukira /Kayonza