KIGALI :Abafite ubumuga barasaba kwitabwaho mu bihe by’ibiza

Abafite ubumuga butandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali bavuze ko mu bihe by’ibiza, bagerwaho n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe by’umwihariko bashegeshwa cyane nabyo hakaba n’abahaburira ubuzima.

May 2, 2024 - 16:08
May 2, 2024 - 16:56
 0

Tuyishimire Honorine n’umugore ufite ubumuga bukomatanyije , avuga ko abafite ubugufi bukabije bahura n’ibibazo byinshi cyane mu bihe by’imvura nyinshi kuko badashobora kugira umuvuduko mwinshi mu guhunga.

Ati”Twifuza ko Leta y’u Rwanda yashyiraho imirongo migari ngenderwaho igaragaza uko abafite ubumuga bakwiriye gufatwa ndetse n’uko batabarwa hagashyirwaho abantu babifite mu nshingano mu rwego rwo guhita batabara byihuse.”

Ngabonziza Jean Claude ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko ufite ubumuga mu bihe by’ibiza ahura n’ibibazo bitoroshye aho buri muntu aba asama amagara ye.

Yagize ati“Duhura n’ingorane z’uko ibiza bishobora kuba byaguhitana cyangwa n’ubumuga bugashobora kuba bwa kwiyongera mu gihe urwana no guhunga.

Mugwiza Egide ashinzwe gutanga ubutabazi bwihuse muri MINEMA, avuga ko ingaruka z’ibiza zizahaza abafite ubumuga cyane ko mu gihe cy’ubutabazi batabasha kwihuta ngo bave aho ibiza byabereye bitewe n’impamvu zitandukanye z’imiterere yabo.

Ihuriro Nyarwanda ry'Imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryagaragaje ko amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga ingingo ya 11 ibishimangira neza icyo Leta zashyize umukono kuri ayo masezerano zigomba gukora kuri iki kibazo cy’abafite ubumuga cyan cyane mu bihe by’ibiza  bigashyirwa mu ngiro n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibigo bya Leta.

GACINYA Regina /Kigali