KAYONZA: Bijejwe amashanyarazi amaso ahera mu kirere

Abatuye ahitwa Nkuba ya Mbere niya Kabiri mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko bamaze igihe kirekire nta mashanyarazi bafite bigatuma kuba wabona utunze telefoni zigezweho ( smartphone )muri ako gace bigoye bikabagiraho ingaruka zo kuba batamenya amakuru.

May 11, 2023 - 09:25
May 11, 2023 - 09:27
 0
KAYONZA: Bijejwe amashanyarazi amaso ahera mu kirere
Ibiro by'akarere ka Kayonza

Abatuye  muri aka gace    bavuga ko bamaze igihe kirekire  nta mashanyarazi bafite bikaba bibagiraho ingaruka mu mibereho yabo haba ku bato ndetse nabakuze

Irareba Belly ni umusore uri mu kigero cy' imyaka makumyabiri  ati”Ikibazo cy ‘amashanyarazi tucyumva buri gihe ariko ntituyabona.Nkubu jye mfite imyaka cumi n’ine  abayobozi batubwiraga ko bagiye kutuzanira amashanyarazi ariko ndinze ngira iyi myaka  ntayo ndabona urabyumva hashize imyaka itandatu,ubwo se uwo muriro waheze he?’’

Akomeza agira ati”Nkubu nta terambere dufite kubera ko nta muriro;nta telefoni igezweho  natunga nitungiye ka gatoroshi nako iyo umuriro ushizemo ni ugutegereza umunsi w’ isoko nkajya gucaginga Kabarondo kandi mba ngomba kujya ku ikoranabuhanga urumva ni ikibazo”

Mugenzi we Gwizimpundu  Philomene wo mu mudugudu wa Nkuba  ya Kabiri  mu kagari ka Cyabajwa nawe avuga ko kutagira amashanyarazi bidindiza byinshi  ati ‘’Nkubu jye nari nagerageje kugura smartphone ariko pe iyo inzimanye simbona aho nongereramo umuriro,ku babyeyi bacu bo bakora ingendo nk’amasaha abiri agiye gushesha ibigori cyangwa imyumbati  Kabarondo,turasaba ko twahabwa umuriro pe byadufasha nubwo inaha usanga ahanini twibereye mu bikorwa by’ ubuhinzi ariko umuriro uje byanafasha no kuba haza ibindi bikorwa bikenera amashanyarazi”

Kuri iki cyifuzo cyabatuye muri aka gace ko  mu murenge wa Kabarondo cy’uko bagezwaho umuriro w’ amashanyarazi ,ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza  buvuga ko kigiye kuzakemuka kimwe no mu bindi bice . Nyemazi  John Bosco ni umuyobozi w ‘akarere ka Kayonza avuga ko bakorana bya hafi n’ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi kugira ngo akomeze agezwe mu bice binyuranye by’ akarere ataragezwamo .Ati”Ibikorwa byo gutanga amashananyarazi ku baturage birakomeje hashingiwe ku ntego n’icyerekezo cy igihugu,twatanga urugero hari abaturaga ibihumbi 21 tugiye kuyagezaho kandi ni gahunda igomba gukomeza  kuko tuba tunabifite no mu mihigo kandi tugomba kuyesa;aho amashanyarazi agomba kugera akahagera hagendewe ku ngengo y’ imari”

Agace ka Nkuba  ya Mbere n’iya Kabiri   mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ,siko konyine katarageramo umuriro w’amashanyarazi kubera ko n’abarimu bo ku ishuri ribanza rya Rugwagwa bataka kuba bakora nabi kubera ko nta mashanyarazi bafite .

Titien Mbangukira /Kayonza