KAYONZA :Ubujura buravuza ubuhuha
Abatuye mu murenge wa mwili mu karere ka Kayonza baravuga ko bahangayikishijwe n’abajura babiba imyaka irimo ibitoki n’amatungo arimo inkoko n’ihene.

Uwizeye Felecite atuye Mwili avuga ko abajura biba mu masaha ya nijoro bakaba batanatinya kumena inzu agasaba ubuyobozi kubatabara kubera ko bafite impungenge ko aba bajura banahitana abo baba bagiye kwiba ati”Hari aho binjira mu nzu bagatwara ihene n’inkoko cyangwa se waba ufite nk’utwaka ubwo bakaba baradusahuye nuko ukaririmba urwo ubonye, wajya mu rutoki ugasanga bayogoje neza neza babimaze .Ejo bundi hari uwo baheruka gufata yacukuye ibirayi yibye n’ibitoki irondo rimufata agiye ahantu kure kubigurisha baramugarura ariko nkubwo baramurekuye arigendera kuko ntiyabona nicyo yishyura kuko iwabo nta n’isambu bagira.”
Sindayigaya Emmanuel nawe ni umuturage wo mu murenge wa Mwili yemeza ko ubujura buhari bukabije cyane cyane abiba ibitoki ati”Bariba rwose ibitoki, ibirayi baracukura bagatwara ,sinzi rwose uko byacika kuko birakabije kandi biraduhangayikishije .”
Mu guha igisubizo abaturage umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko urwego rushinzwe umutekano mu mudugudu ( cpcs) ari kimwe mu bisubizo kuko ubu hari abamaze iminsi bahuguwe batangiye kwinjira mu nshingano ati”Abaturage bihitiyemo abantu babona ko ari inyangamugayo ubwo bunyangamugayo rero tubushingiraho kukuba nta makosa yaba muri wa mudugudu ,kandi nkuko perezida wa Repubulika yabitwibukije mu gihe irondo ritakozwe neza umuturage bakamwiba igitoki ke n’umutekano uba watangiye guhungabana,rero twizeye ko uru rwego ruzafasha ikintu gikomeye mu rwego rw’umutekano w’abaturage.”
Urwego rwegereye abaturage mu kwicungira umutekano mu karere ka kayonza rumaze guhugura abagera 1200 bitezweho ku bungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.