Ruhango : Kayigirwa wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 arasaba kubakirwa icumbi
Kayigirwa Thérèse umucyecuru uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 utuye mu mudugudu wa Nyabinyenga akagali ka Munini mu murenge wa Ruhango akarere ni Ruhango arasaba ko yakubakirwa icumbi kuko abayeho mubuzima butamworoheye bwo gucumbika bya hato na hato hirya no hino mubaturanyi.

Kayigirwa Thérèse avuga ko abayeho nabi agasaba kubakirwa aragira ati:” Kubaho gutyo nta kintunga ngira, singira aho nkorera mbese ndi indushyi. Mbona mwampa aho mba, mukampa ikintunga nuko mbibona. Ubundi rero nkigira agatege najyaga gukorera umuntu akampa icyo kurya none ubu narananiwe. Ntakuntu ndiho, ndasaba ubufasha ko mwampa aho mba mukampa ikintunga, nuwancumbikiye ntabwo nishyura, nakwishyura iki se ubwo.”
Uyu mukecuru akomeza avuga ko hari abantu bigeze kumusura mu mwaka washize baturutse ku karere gusa ngo ntacyo yigeze ababwira kumibereho abayemo kuko atamenye ikibagenza ahubwo yagize ngo nabaje kumwisurira bisanzwe, anagaruka kubyo abona bimuhangayikishije kurusha ibindi.
Yagize ati:” Bigeze kungeraho rimwe, ni abantu niba ngo bari baturutse ku karere, ntacyo nababwiye nabonye ko ari abantu baje kunyisurira. Nukuba ntafite aho mba, nkaba ntagira ikintu kintunze.”
Barawigira Sylvestre umukuru w’umudugudu wa Nyabinyenga uyu mukecuru atuyemo ahamya ko abayeho mu buzima bugoye kuko umunsi ku munsi afashwa n’abaturanyi, kubwe akaba abona ko akwiye gufashwa nk’abandi bahabwa ubufasha.
Barawigira Sylvestre umukuru w’umudugudu wa Nyabinyenga (ifoto Charles/N.)
Ati:” Abayeho mu buzima bugoye ntagira icumbi, aho aba ntabasha kuhishyura ni uwamutije urumva ntakintu afite. Ubu rero abayeho mu buzima bugoye ni ukwifashisha abaturage ibigaragara habonetse inkunga yafashwa. Turamusabira ko yabona aho aba, akitabwaho nk’abandi bose bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubuzima bwe burahangayikishije kuko iyo umuntu adafite aho aba, akaba adafite icyamurengera arukwitabaza abaturage buriya biba bigoye. Ubufasha bw’ibanze bwihutirwa nuko yashakirwa aho kuba, ndetse agahabwa n’inkunga kugira ngo abone ibimutunga kuko urabona ni umukecuru ntabwo abasha gukora kugira ngo abone ibimutunga.”
Kuruhande rw'ubuyobozi bw'umurenge wa Ruhango aho Kayigirwa Thérèse atuye bavuga ko uyu mukecuru akwiye kwegera ubuyobozi kugirango harebwe ko yujuje ibisabwa kugirango ahabwe ubufasha kuko hari amabwiriza agenderwaho kugirango uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorwe Abatutsi 1994 yubakirwe, ku murongo wa telefone umunyamakuru yavuganye na Kayitare Wellars uyubora umurenge wa Ruhango.
Yagize ati: “Hari amabwiriza agenderwaho kugirango abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bubakirwe, ntekereza ko rero akwiye kwegera ubuyobozi turebe ngo ese ibisabwa kugirango yubakirwe niba atishoboye koko biruzuye, kugaragaza aho yarokokeye, ese ntabundi bufasha yahawe bwo kubakirwa cyangwa se ibindi, ubwo rero bisabwa ko yegera ubuyobozi tukamenya ibyaribyo.”
Usibye kuba adafite aho kuba uyu mukecuru anagaraza ko umunsi ku munsi abayeho mu buzima bugoranye kuko atunzwe n’abaturanyi be mu gihe atagifite imbaraga zo gutera ibiraka kugira ngo yibesheho adateze amaboko.
Ntamwemezi Charles/Ruhango