Muhanga: Urubyiruko rwarokotse Jenoside rushimira Leta ku nkunga rwatewe mu rugendo rwo kwiyubaka

Mu Karere ka Muhanga, urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rurashimira Leta y’u Rwanda ku bufasha bwatanzwe mu myaka 31 ishize, bufasha uru rubyiruko kuva mu bihe bikomeye by’amateka rukagera ku rwego rwo kwihangira imirimo, kwiteza imbere no gufasha abandi.

Apr 9, 2025 - 17:09
Apr 10, 2025 - 09:56
 0
Muhanga: Urubyiruko rwarokotse Jenoside rushimira Leta ku nkunga rwatewe mu  rugendo rwo kwiyubaka
Yiteje imbere kubera kwiga imyuga (Ifoto /Regine G.)
Muhanga: Urubyiruko rwarokotse Jenoside rushimira Leta ku nkunga rwatewe mu  rugendo rwo kwiyubaka

Gahunda zitandukanye za Leta nka FARG (Ikigega cyashyiriweho gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994  batishoboye), gahunda y’amashuri y’imyuga, zagaragaje uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abarokotse  iyo Jenoside, cyane cyane urubyiruko rwari rukiri ruto mu gihe yakorwaga .

Jean de Dieu Biziyaremye, utuye mu kagari ka Kinini, umurenge wa Shyogwe, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  yapfushije  ababyeyi be bombi mu 1994. Avuga ko nyuma yo kurokoka, nta cyizere cy’ejo hazaza yari afite, ariko Leta y’u Rwanda yamuhaye urumuri.

Yagize ati: “Nashoboye gukomeza amashuri binyuze muri FARG, ndetse n’amahugurwa atandukanye nahawe yatumye niga uburyo bwo kwihangira umurimo. Ubu nkora ubucuruzi bw’ibiribwa by’amatungo magufi nk’inkoko. Ibi byamfashije kwiteza imbere, gutunga umuryango wanjye no kwishyurira abana banjye amashuri meza ''.

Nyakubyara Thacienne, ni umudozi ukorera mu murenge wa Cyeza. Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yahagaritswe  afite imyaka itatu gusa, akaba yararezwe n’abandi bo mu muryango. Nyuma y’imyaka yo gukura mu buzima butoroshye, Leta yamuhaye amahirwe yo kwiga imyuga binyuze mu mashuri y’imyuga atandukanye.

Yagize ati: “Nize kudoda binyuze mu mashuri y’imyuga, ubu nkorera amafaranga ahagije ankemurira ibikenewe byose mu buzima. Mfasha umuryango wanjye, ngatanga akazi ku bandi, kandi nkagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ubu meze nk’umuntu wavutse ubwa kabiri” .

Dushimimana Fidèle, perezida wa IBUKA mu karere ka Muhanga, avuga ko gushyigikira urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ari inshingano ya buri wese, kuko ari rwo mizero y’u Rwanda rw’ejo.

Yagize ati : “Urubyiruko ni rwo rugize umubare munini w’abaturage. Urwarokotse   Jenoside  ntirwahagarariye aho, rwateye imbere, rurimo gukora ibikorwa by’indashyikirwa mu nzego zitandukanye. Ni urumuri rw’ahazaza kandi ni isoko y’iterambere rirambye''.

Binyuze mu burezi no kwitabira gahunda za Leta n’imiryango itandukanye, urubyiruko rwo mu karere ka Muhanga rukomeje kugaragaza ubushobozi bwo kuba imbarutso y’impinduka nziza mu Rwanda. 

Gacinya  Regina / Mu karere ka Muhanga