Burera: Inkuba yakubise umugore yitaba Imana
Mu masaha y'umugoroba wo kuwa 11 Mata nibwo hamenyekanye urupfu rw'umubyeyi witwa Umubyeyi Joselyne w'imyaka 30 wahitanywe n'inkuba.

Mu masaha y'umugoroba wo kuwa 11 Mata 2025 nibwo hamenyekanye urupfu rw'umubyeyi witwa Umubyeyi Joselyne w'imyaka 30 wahitanywe n'inkuba.
Ibi byabereye mu murenge wa Rusarabuye mu kagari ka Kabona, byemezwa n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge Muhire Silas uvuga ko nyakwigendera yakubiswe n'inkuba ubwo yari mu rugo iwe mu masaha ya saa kumi n'ebyeri ubwo hagwaga imvura.
Ati " Ayo makuru niyo; yamukubitiye mu rugo iwe, imaze kumukubita abaturanyi bahita batabara, mu rugo hari abantu, hari n'abana. Bahise bamutabara bamushyira mu ngobyi bamumanukana kwa muganga, i Butaro ntabwo ari kure, bamugeje ku kigo nderabuzima basanga yitabye Imana."
Umunyamabanga nshingwabikorwa kandi yabwiye Radio Izuba ko muri ako Kagari ka Kabona hakunze kwibasirwa n'inkuba, kuko ngo mu gihe kiri mu mezi atatu inkuba yakubise inshuro zigera muri eshanu ikangiza ibintu, inshuro imwe muri zo igakubita umwana ariko Imana igakinga akaboko.
Ati " Nta kindi turamenya yangije, icyo twabashije kwitaho cyane ni uwo muntu. Ariko ikiriho ni uko agace kariya kagari karimo ni ahantu hakunda kwibasirwa n'inkuba cyane. Nk'ubu mu gihe gito twagize ibibazo by'inkuba zirenze muri eshanu. Ni nko mu gihe cy'amezi nk'atatu; yakubitaga ibintu."
Arongera ati "Muri make ni ahantu inkuba ikunda kwibasira ikangiza ibintu, ariko kuva nahagera nibwo ihakubise umuntu. Ariko aho umurenge wahoze yakubise umwana akizwa n'Imana ajyanwa kwa muganga arakira."
Ibi byabaye mu gihe ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe cyari cyatangaje ko ku munsi w'ejo kuwa 11 Mata hagati ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba na saa sita z'ijoro hari hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw'igihugu.
Ndikumwenayo Thierry /Musanze