Gasabo: Abaturage barashinja abajyanama b’ubuzima mu kugira uruhare mu bwiyongere bwa Malaria

Mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) y’umwaka wa 2023–2024 igaragaza ko Gasabo ari kamwe mu turere turi ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba Malaria, abaturage bavuga ko hari byinshi bidakorwa neza ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima.

May 12, 2025 - 15:51
May 17, 2025 - 18:36
 0
Gasabo: Abaturage barashinja abajyanama b’ubuzima mu kugira uruhare mu bwiyongere bwa Malaria
Gasabo: Abaturage barashinja abajyanama b’ubuzima mu kugira uruhare mu bwiyongere bwa Malaria

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, by'umwihariko mu Karere ka Gasabo, baratunga agatoki abajyanama b’ubuzima ko bashobora kuba baragize uruhare mu bwiyongere bukabije bwa Malaria muri iyi minsi, babashinja kudatanga serivisi zinoze no kubura ibikoresho by'ibanze bifasha mu gukumira no kuvura iyi ndwara.

Mukasine Dativa, utuye mu murenge wa Rutunga, mu karere ka Gasabo agira ati “Twagiye kureba umujyanama wacu dusanga nta miti ihari. Hari n’abajyayo bagasanga nta bikoresho byo gupima Malaria bafite. Ibi bituma bamwe bagira ubwoba, bagahitamo kwivuza magendu, bikabashyira mu kaga.”

Habyarimana Jean Marie Vianney, utuye i Gikomero, nawe   yungamo ati Ubwo umwana wanjye yatangiraga kugira umuriro mwinshi, twagiye ku mujyanama dusanga nta ‘test rapide’ afite. Twasubiye mu rugo, nyuma turagenda tumugurira utunini muri farumasi. Ibyo byose ni ukubura serivisi zinoze.”

Kuri aba baturage, ikibazo si uko abajyanama batitaye ku barwayi, ahubwo ngo ni ukubura ibikoresho n’imiti bikenerwa kugira ngo bakore akazi kabo uko bikwiye.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Gasabo bavuga ko koko habayeho ibihe bikomeye aho batabashaga gutanga serivisi uko bisanzwe, kubera ikibazo cy’ibikoresho.

Mukamana Patricia, umujyanama wo mu Murenge wa Ndera, abivuga dore uko asobanura "Hari igihe twamaraga icyumweru cyangwa bibiri tutarabona imiti, cyangwa se ‘test rapide’. Ibyo bigira ingaruka ku buryo abaturage batugana, kuko bumva ntacyo tubamarira.”

Yakomeje ashimangira ko hari igihe bakiraga abaturage (abarwayi) bagera ku icumi ku munsi, gusa ngo mu gihe imiti ibuze, uwo mubare ugabanuka cyane.

Nyiranyamibwa Ellen, ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), yemera ko habaye icyuho mu mitangire ya serivisi, ariko ngo hari ingamba nshya zashyizweho mu rwego rwo kugikemura.

Yagize ati: “Twashyize imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima, tubaha amahugurwa mashya, imiti n’ibikoresho nkenerwa kugira ngo bongere gutanga serivisi zihuse kandi zinogeye abaturage.”

Yongeyeho ko hagiye gukazwa uburyo bwo kugenzura imikorere y’abajyanama mu rwego rwo kurwanya ibibazo byagaragaye.

Mu mibare ya RBC ya 2023–2024, Akarere ka Gasabo kagaragaje imibare iri hejuru mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali, abana bari munsi y’imyaka itanu barwaye Malaria ku kigero cya 150.7/1,000 ni mu gihe abagore ari 101.2/1,000 naho abagabo bakaba 86.0/1,000

Iyi mibare yatumye utugari two mu cyaro nka Rutunga na Gikomero tugaragazwa nk’ahantu hibasiwe cyane n’ubwandu bwa malaria.

Nubwo hari intambwe ziri guterwa mu gukemura ikibazo cy’ubwandu bwa Malaria, abaturage barasaba ko serivisi z’ubuzima zagera kuri bose uko bikwiye, kandi abajyanama b’ubuzima bagashyigikirwa bihagije kugira ngo barusheho gutanga umusanzu wabo mu kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda.

GACINYA Regina / I kigali