Rwamagana: "Sisiteme Imibereho" - Impinduka nshya mu itangwa rya serivisi z’imibereho myiza mu Rwanda
Ibyiciro by’ubudehe byahozeho byashyirwagamo abantu hagendewe ku bushobozi bwabo, ariko ntibyumvikanyweho kimwe mu ngeri zitandukanye z’abaturage. Hari aho wasangaga abantu bafite ubushobozi butandukanye babarizwa mu cyiciro kimwe, bigatuma serivisi zitangwa zishingira ku makuru atariyo. Hari na bumvaga ko kuba bari mu cyiciro cya mbere bihita bibahesha uburenganzira bwo gufashwa, nubwo hari abari bafite ubushobozi bwo kwifasha.
Ubu ibintu byarahindutse. Hatangijwe gahunda nshya yiswe Sisiteme Imibereho, izajya ikoreshwa mu itangwa rya serivisi zitandukanye zirimo iz’ubuzima (nka Mutuelle de Santé), ubutaka, imisoro, na gahunda ya VUP.
Iyi sisiteme izajya ikoresha amakuru ashingiye ku muryango aho umuntu atuye, bityo igafasha guca akarengane kabonekaga mu byiciro by’ubudehe.
Ibi byatangajwe mu gikorwa cyo gutangiza uburyo bushya bwo kwishyura Mutuelle de Santé hifashishijwe Sisiteme Imibereho. Abaturage babyakiriye neza kuko bumva ko bizakuraho ubusumbane bwagiye bugaragara mu byiciro by’ubudehe byahozeho.
RWABIRINDA Ramadhan, utuye mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana,
yagize ati: "Sisiteme Imibereho itandukanye cyane n’ibyiciro by’ubudehe byo hambere. Mbere wasangaga nk’umucuruzi winjiza miliyoni eshanu ku munsi ari mu cyiciro kimwe n’umuturage wifitiye inka imwe gusa. Ubu ibintu byaroroshye, iyo nshaka kwishyurira umuryango wanjye Mutuelle, njya ku kagari bakanshira muri sisiteme, ntakindi bisabye, kandi twese twishyura kimwe. Ibi ndabishyigikiye cyane.”
Abaturage benshi baganiriye n’itangazamakuru bashimangiye ko gukuraho ibyiciro by’ubudehe ari intambwe nziza, kuko Sisiteme Imibereho ikoresha amakuru nyayo y’umuryango.
KAYITESI Bujeniya nawe wo muri Rwamagana ,
yagize ati: "Igihe batubwiraga ko ibyiciro by’ubudehe bivuyeho nahise numva ko twese tubaye bamwe. Nari ndi mu cyiciro ntashimishwaga nacyo, ariko ubu sinumva ko ngomba gushyirwa mu bafashwa, ahubwo nifuza gutera imbere nk’abandi."
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr PATRICE Mugenzi, yemeje ko ibyiciro by’ubudehe bitakiriho, asaba abaturage kwegera inzego z’ibanze kugira ngo bifashishwe kwiyandikisha muri Sisiteme Imibereho.
Yagize ati: "Ibyiciro by’ubudehe byatumaga abantu bumva ko batandukanye, nyamara imibereho dusangiye. Hari aho wasangaga abantu batandukanye mu bushobozi babarizwa mu cyiciro kimwe, bikagira ingaruka ku serivisi bahabwa. Ubu sisiteme nshya y’imibereho izajya igaragaza aho umuntu ahagaze, kandi imufashe kwiteza imbere. Turasaba abaturage kugana utugari, barebe ko amakuru ari muri sisiteme abahuza n’ukuri kw’imibereho yabo. Kandi banishyure Mutuelle bakoresheje iyo sisiteme, kuko abakozi b’utugari babafasha muri byose."
Sisiteme Imibereho izaba ibitse amakuru y’umuryango yose, izifashishwa mu gutanga serivisi zitandukanye zirimo iz’ubuzima, iz’ubutaka, iz’imisoro, na gahunda za Ejo Heza.
Jane Uwamwiza – Rwamagana
