Gicumbi : Barishimira ko bamenye gutegura indyo yuzuye bigabanya igwingira mu bana
Bamwe mu babyeyi batuye mu mudugudu wa Gasiza mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko basobanukiwe akamaro ko kugaburira abana babo indyo yuzuye kuko bituma bakura neza ndetse bakanagira ubuzima bwiza.

Bamwe mu babyeyi batuye mu mudugudu wa Gasiza mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko basobanukiwe akamaro ko kugaburira abana babo indyo yuzuye kuko bituma bakura neza ndetse bakanagira ubuzima bwiza.
Mukamurerwa Athanasie ni umubyeyi wamenye gutegura indyo yuzuye yemeza ko byamufashije yagize ati” Ubu rwose ntitugihura n’ikibazo cy’igwingira kuko twamenye uko dutegura indyo yuzuye, ubu tugaburira abana bacu igi tukabaha imboga ndetse n’ibindi bituma bagira ubuzima bwiza.”
Munyemana Fabien nawe atuye mu karere ka Gicumbi ahamya ko igwingira ryacitse kubera kumenya gutegura ifunguro ririmo intungamubiri ati”Ubu mfite akarima k’igikoni mu rugo karimo ibintu byose imboga, karoti, ndetse n’ibindi ku buryo abana babona indyo yuzuye “
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko bakora ubukangurambaga butandukanye burimo ''Muturanyi ngira nkugire'' aho abaturanyi bagirana inama bagafatanya kuzamura imyumvire ituma ababyeyi barushaho gusobanukirwa akamaro ko kugaburira abana babo indyo yuzuye
Ati”Mu karere kacu twashyizeho gahunda zitandukanye zirimo muturanyi ngira nkugire aho abaturanyi bagirana inama ndetse bakanazamurana aho umwe adashoboye mugenzi we akamufasha, ni gahunda yatanze umusaruro mwiza .”
Igipimo cy’igwingira mu myaka itatu ishize akarere ka Gicumbi kari ku kigero cya 42.3% naho mu mwaka ushize wa 2024 aka karere kageze ku gipimo cya 19.1% mu gihe intego y’igihugu yari 19% .Ibi byerekana ko akarere ka Gicumbi kakoze ibishoboka byose kugira ngo karwanye igwingira.
Tuyishimire Mireille/Gicumbi