Bugesera :Abakora mu bigo by’abana bafite ubumuga bagaragaza ko bisaba umuhamagaro

Urukundo ,ubumuntu cyangwa kurangwa n’impuhwe nibyo bigarukwaho na bamwe mu bita kubana bafite ubumuga bo mu kigo AVEHUMURERWA cyita ku bana bafite ubumuga burimo ubwo mu mutwe giherereye mu karere ka Bugesera bavuga ko byakagombye kuranga abakora aka kazi cyangwa imiryango yabo kuko aricyo aba bitaho baba bacyeneye cyane.

Jul 3, 2024 - 10:43
 0

Uwamahoro Polinarie yavuze ko akazi bakora kabasaba kugira urukundo kuko batarufite batabasha kwigisha aba bana kandi nabo bakeneye ubumenyi no kwerekwa urukundo

Ati” Aba bana dukeneye kubitaho cyane tubereka urukundo kuko tutaruberetse byabagiraho ingaruka bakagira ibibazo birenze ibyo bafite ,ubu niyo mpamvu dusaba ababyeyi babo n’abandi bantu kwita kuri aba bana bakabereka urukundo kuko nabyo ari byiza ku buzima ndetse n’imikurire yabo”.

Mukamana Marceline nawe akora akazi ko kwita kuri aba bana bafite ubumuga yavuze ko udafite kwihangana no kugira ubumuntu utashobora kurera aba bana .Ati ‘’Nta kubeshye kurera aba bana bisaba umuntu ufite urukundo n’impuhwe Atari ibyo ntiwarera aba bana ‘’.

Umunyana Cecile ni umuyobozi wa AVEHUMURERWA ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe ashimangira ko  abenshi iyo bitaweho bakabereka urukundo bitanga umusaruro ku miryango yabo n’ubuzima bwabo.

Ati”Iyo ababyeyi beretse urukundo aba bana bitanga umusaruro ku miryango yabo ku buryo binatuma hari ikiyongera ku buzima n’imikurire yabo, rero turasaba abantu bose muri rusange gukunda aba bana ndetse ko kubereka urukundo”.

Ubuyobozi bw'iki kigo bugaragaza ko ni ubwo bwakira aba bana bugifite imbogamizi zirimo kutagira abakozi bahagije bahuguriwe kwita ku bana bafite ubumuga bagasaba inzego za Leta kubafasha.

Nyirarukundo Apophia /Bugesera