Bugesera: Umuhanda Ngoma-Ramiro wahinduye ubuzima bw’abatuye Gashora

Abatuye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera barishimira ko Umuhanda Ngoma –Ramiro watangiye kubabyarira umusaruro ndetse bagahamya ko mu minsi mike numara kuzura bizoroshya ubuhahirane; dore ko imirimo yo kuwubaka irimbanyije.

Aug 4, 2025 - 15:22
Aug 4, 2025 - 15:48
 0
Bugesera: Umuhanda Ngoma-Ramiro wahinduye ubuzima bw’abatuye Gashora

Umwe muri aba baturage yagize ati "Ubu dusigaye tugenda mu buryo bworoshye, imodoka ziradutwara tugahita tugera aho dushaka mu gihe gito cyane, turashimira Leta yadutekerejeho ikadukorera umuhanda mwiza gutya."

Undi nawe yungamo ati "Nkatwe abacuruzi byaratworoheye cyane kuko mbere ibicuruzwa byacu byatugeragaho byangiritse cyangwa se byishwe n’ivumbi, ariko ubu bitugeraho mu gihe gito kandi bimeze neza kubera ko umuhanda wacu umeze neza."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora Umulisa Marie Claire avuga ko uyu muhanda watanze akazi ndetse ukongera n’ubuhahirane hagati y’abaturage, aha niho ahera abasaba kurinda ibikorwa remezo birinda kubyangiza ahubwo bakarinda ibyagezweho.

Ati "Uyu muhanda watanze akazi ku baturage ndetse woroshya n’ubuhahirane hagati yabo, icyo tubasaba rero ni ukurinda ibikorwa remezo bafite bakirinda kubyangiza ikindi kandi bakarinda ibyagezweho."

Umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Ramiro ni umwe mu mihanda imaze igihe kinini yubakwa aho kuri ubu kuva Bugesera ugera mu Gishanga cya Gashora gihana imbibi na Ngoma imirimo iri hafi  kurangira neza.

Ni umuhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero 52, ukazuzura utwaye miliyari 64 Frw.