KWIBUKA 31: Abiga muri RP Gishari bagaragarijwe uko ivangura ryatumaga abiga badahabwaga amahirwe angana
Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, abiga mu ishuri rya RP Gishari riri mu karere ka Rwamagana bagaragarijwe uburyo Leta yo mu gihe cya Genocide yavanguraga, aho Abatutsi bakandamizwaga ndetse bakanatotezwa.
Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wa RP Gishari Dr Mwitende Gervain wasobanuriye abitabiriye uyu muhango uburyo umunyeshuri w'umututsi yavutswaga amahirwe yo kwiga kandi yatsinze ikizamini.
Ati” Mbere ya Genocide gato Abanyeshuri b’Abatutsi baratotejwe cyane mu ishuri babanzaga kubahagurutsa ubundi watsinda bakavuga ko utatsinze ikizamini nyamara mu ishuri ntawundi ukurusha uzira gusa ubwoko."
Yitanzeho urugero akomeza agira ati "Bavuze ko natsinzwe ikizamini kandi wenda hano abanzi ntabwo ndi umuntu watsindwa amasomo rwose ,mwebwe rero nk’abanyeshuri uyu munsi mufite amahirwe kuko mufite Leta nziza itarobanura amahirwe arangana ku bana babanyarwanda nimuyabyaze umusaruro muziteze imbere ndetse n’igihugu cyanyu.”
Abanyeshuri biga muri iri shuri bavuga ko Kwibuka bituma barushaho gusobanukirwa neza amateka, ndetse bakanabyaza amahirwe angana bahawe banyomoza abayagoreka bayavuga uko atari.
Niyigenga Jean D’Amour ati” Iyo batugeneye umwanya nkuyu wo kwibuka bituma dusobanukirwa amateka kandi bigatuma turushaho kunga ubumwe utareba mugenzi wawe ngo umubonemo ubwoko.”
Aliane Irakoze nawe nk'umunyeshuri ashimangira ko kuba bafite amahirwe yo kwiga neza nta vangura, ibi bibaha imbaraga zo kwiga babikunze.
Ati ”Amateka ya Genocide tuyigiraho byinshi, iyo turebye ukuntu bagenzi bacu bize mu bihe bigoye bituma dushyiraho umwete kuko dufiteabarezi beza batavangura ndetse n’ubuyobozi bbwiza, tugomba kwiga kandi bikazatugirira akamaro hamwe n’igihugu cyacu tukagiteza imbere”
Dr Augustin Nshimiyimana komiseri mu muryango uharanira inyugu z'abarokotse Genoside yakorewe Abatutsi IBUKA Yasabye abarezi gutanga ubumenyi ku banyeshuri bigisha birinda kubabibamo ingengabitekerezo ya Genocide
Ati” Uburezi ni inkingi ikomeye ,umurezi asimbura umubyeyi mu gihe umwana ari kwishuri umwarimi rero agomba kubaha ubumenyi ariko kandi bakabaha n’uburere mboneragihugu bakirinda kubashyiramo ibitekerezo byabakurambere bibi, ni ukuvuga ko bagomba kubarinda ingengabitekerezo ,ivangura n’Amacakubiri kugira ngo yitandukanye nikibi.”
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa1994 mu Rwanda, Uzamukunda Agnes warokotse Genocide yakorewe Abatutsi akaba atuye mu murenge wa Munyiginya yashyikirijwe inzu n'abo mu ishuri rya RP Gishari; iyo nzu ikaba ari iyo bavuguruye bitewe n'uko mbere yari ishaje.
Agnes warokotse Genocide yakorewe Abatutsi yashyikirijwe inzu yavuguruwe na IPRC Gishari
Jane Uwamwiza / Rwamagana
