Rwamagana: Basabwe gukunda Igihugu no kwigira ku mateka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bushima abaturage bagira uruhare mu gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu, kuko bibigisha indangagaciro ndetse bakanakuramo isomo ryo kwigomwa , ibishobora kubaganisha ku kubaka igihugu ariko banazirikana ku ndangagaciro zikwiye kubaranga.

Mar 24, 2025 - 14:12
Mar 25, 2025 - 17:24
 1
Rwamagana: Basabwe gukunda Igihugu no kwigira ku mateka
Abasuye uyu muhora bari bishimye

Bamwe mu baturage baganiriye n’ibitangazamakuru bya radio na televiziyo Izuba , bavuga ko ubwo bageraga mu rugano mu karere ka Musanze basobanuriwe amwe mu mateka y’Inkotanyi zabohoye igihugu, ukuntu zitakanzwe n’ubukonje buhari zigakomeza kubohora Abanyarwanda, babifata nk'ibikorwa by’ubutwari kandi nabo bavuga ko biteguye kubyigiraho bubaka igihugu.

Mugeni  Hope Phiona yagize ati:”Ikintu cya mbere nkuyemo, ni ubwitange n’ubutwari bwa RPF INKOTANYI zabohoye igihugu, kuko mu mbogamizi zose bahuye nazo ntabwo bacikaga intege. natwe rero dukwiye gukora cyane tudacika intege kandi tugaharanira kubaka igihugu ntagusigana.”

Mukamunana  Stephanie nawe yagize ati:”Urugendo nkuru mubyukuri rudusigira ubutumwa cyane cyane amateka yaranze igihugu cyacu, kumenya aho cyavuye naho kiri kujya bikaba n’isomo ariko kuko tugomba kubaka igihugu. Uyu ni umurage ku bana kuko iyo ngeze ahantu nkaha bituma njya kubigisha bagakura bazi amateka.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karenge buvuga ko gusura ahantu nkaha habitse amateka babikora kugirango abaturage bamenye amateka, ariko kandi abasuye aha hantu hakaba hari na gahunda yo ku manuka ku mudugudu buri wese agira icyo avuga yabonye cyafasha abandi baturage batahageze mu gukomeza kubaka igihugu.

Bonny Bahati  ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karenge yagize ati:”Aho twasuye hose twizemo amasomo menshi azadufasha no mu nshingano zacu zisanzwe. Ariko byumwihariko twiyemeje ko nkabantu bose tugiye gushyiraho ukwezi tuzitirira Inkotanyi. Tumanuke mu mudugudu kugera ku rwego rw’isibo, abaturage bose tubagerereho kuburyo amasomo yose twakuyemo hano buri muturage wese utuye karenge utabashije kugera hano azayamenya.”

Umutoni  Jeanne umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asaba abaturage gukunda igihugu, no kugira uruhare mu kwigombwa.

Ati:”Amasomo akomeye cyane dukuye aha hari ugukunda Igihugu. Gukunda igihugu ni isomo rikomeye cyane no kukitangira. Aha hantu tubonye mu rugano hasigaye inkotanyi nyinshi cyane, Abantu barahababariye gukunda igihugu ni ikintu gikomeye kuko bisaba no gutanga ubuzima bwawe.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba nindi mirenge yo muri Rwamagana kugera ikirenge mu cya karenge bashishikariza abaturage gusura ahantu nkaha kugirango bige amateka.

Ati: “Turashima umurenge wa karenge ko wateye iyi ntambwe, indi mirenge iri ku ntera ya mbere, ndetse niyakabiri, turakomeza kugenda tubakangurira kugenda uru rugendo rwose bakamenya amateka, ariko bagaruka bakanakora Imihigo.”

Abatuye  umurenge wa Karenge bavuga ko bakomeje n'ibindi bikorwa by’iterambere bakaba bashima Leta y’ubumwe ikomeje gusigasira umutekano w’abaturage bagakora ibikorwa byabo batekanye, ibyo bavuga ko nabandi bakwiye kwigiraho.

 Abdulahaman  Nyirimana /Kigali