Kenya: Umunani bakekwaho uruhare mu nkongi y’umuriro yahitanye 16 batawe muri yombi
Kuri uyu wa gatanu Police yo muri Kenya yatangaje ko yamaze guta muri yombi abanyeshuri 8 bakekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yatwitse inzu yo kuraramo y’ishuri, igahitana abanyeshuri 16.
Inkongi yibasiye ishuri rya Utumishi Girls’ Academy Senior School riherereye i Gilgil mu burengerazuba bwo hagati bwa Kenya mu rukerera rwo ku wa Kane, ihitana abanyeshuri 16 ndetse inakomeretsa abandi 79.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko inkongi z’umuriro zikunze kwibasira amashuri yo muri Kenya, aho ibi bikorwa bigirwamo uruhare n’abanyeshuri baba bigaragambya kubera ibihano bikakaye no kutishimira uko babayeho muri ibyo bigo.
Nk’uko byatangajwe n’Urwego rwa Polisi rushinzwe Ubugenzacyaha (DCI) mu itangazo rwashyize hanze, iperereza ry’ibanze ryagaragaje abanyeshuri umunani bakekwaho kugira uruhare mu guteza inkongi ku bushake.
Minisitiri w’Uburezi Julius Ogamba yabwiye abanyamakuru ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abarimu babiri bo kuri icyo kigo cy’amashuri yisumbuye bari baramenyeshejwe gahunda bivugwa ko yari yateguwe n’abanyeshuri, ariko ntibagira icyo bakora ngo bayihagarike.
Yakomeje avuga ko iryo shuri ritubahirije amabwiriza y’umutekano, agaragaza ko ibyumba abanyeshuri bararamo byari byuzuyemo abantu benshi cyane ndetse n’umuryango w’ubutabazi bwihuse wari ufunze mu gihe inkongi y’umuriro yahafataga.Nyuma y’iyi nkongi.
Minisitiri Ogamba yatangaje ko Leta ya Kenya yakuyeho inama y’ubuyobozi bw’ishuri, inavuga kandi ko izafata ingamba zose zikwiye ku bakozi bose bazagaragaraho ko batubahirije inshingano bigashyira mu byago iri shuri.
Mu 2024 nabwo abantu bagera 21 baguye mu nkongi yibasiye icumbi ry’abanyeshuri muri Kenya yo hagati, ndetse no mu 2022 no mu 2017 habaye izindi nkongi zahitanye abantu ndetse zisenya amashuri.
Muri Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Uburezi muri Kenya yatangaje ko hagati ya Mutarama na Ugushyingo 2020 habaye ibibazo 126 by’inkongi zatewe n’ikorwa ry’urugomo mu mashuri.

