Abanyeshuri 16 baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye icumbi ryabo muri Kenya
Abanyeshuri 16 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ricumbikira abanyeshuri riherereye i Gilgil, mu bilometero bigera 120 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Amakuru dukesha BBC avuga ko abandi banyeshuri benshi bakomerekeye muri iyo nkongi bajyanwa kwa muganga; kuri ubu 71 muri bo bamaze gusezererwa nyuma yo kwitabwaho, mu gihe abandi barindwi bakomeje kuvurirwa mu bitaro.
Iyo nkongi yibasiye ishuri rya Utumishi Girls Academy mu rukerera rwo ku wa Kane, mu gihe abanyeshuri bari baryamye mu byumba byabo, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi muri Kenya, Julius Ogamba, ubwo yasuraga aho iyo mpanuka yabereye.
Polisi yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara byari bigikomeje, mu gihe icyateye iyo nkongi kitari cyamenyekana. Umuryango wa Croix Rouge muri Kenya nawo watangaje ko ubutabazi bwageze aho byabereye kugira ngo hatangwe ubufasha bwihutirwa.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko umuriro watangiriye mu igorofa rya mbere ry’icumbi ry’abanyeshuri, ndetse ko icyo gice cyose cyahiye kigakongoka.
Yagize ati “Abatanga ubutabazi batangiye kuzimya umuriro ahagana saa cyenda z’ijoro, ariko icyo gihe umuriro wari wamaze kwangiza byinshi.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bw’ishuri bwatangiye kurekura abanyeshuri kugira ngo babe bagiye mu miryango yabo, mu gihe iperereza rikomeje.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Kipchumba Murkomen, nawe wari uri aho byabereye, yihanganishije imiryango yabuze ababo.
Ati “Ni ibihe bikomeye kandi bibabaje. Tumaze kumenya abantu 16 baburiye ubuzima muri iyi nkongi, ndasaba Abanyakenya bose gukomeza kuba hafi imiryango yabuze abayo, haba mu masengesho ndetse no kubaha ubundi bufasha.”
Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Masoud Mwinyi, yavuze ko ari “ibihe bibabaje kandi biteye agahinda.”
Inkongi z’umuriro mu mashuri acumbikira abanyeshuri si ibintu bishya muri Kenya, kuko mu myaka ishize hagiye haba impanuka nk’izi zahitanye benshi. Zimwe muri zo zagiye ziterwa n’abanyeshuri ubwabo bashinjwaga gutwika amashuri kubera kutishimira amategeko cyangwa imibereho yo mu mashuri, mu gihe izindi zabaga ari impanuka zisanzwe.
Ubucucike mu byumba by’abanyeshuri ndetse no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano, nko gusiga inzira z’ubutabazi zifunguye, byagiye bishinjwa kongera umubare w’abahitanwa n’izo nkongi.
Kenya ifite amateka maremare y’inkongi zibasira amashuri, aho imbi kurusha izindi yabaye mu 2001 mu gace ka Machakos, igihe abanyeshuri 67 bapfaga nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri bitwikiye icumbi.
Mu 2024 nabwo abantu bagera 21 baguye mu nkongi yibasiye icumbi ry’abanyeshuri muri Kenya yo hagati, ndetse no mu 2022 no mu 2017 habaye izindi nkongi zahitanye abantu ndetse zisenya amashuri.
Muri Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Uburezi muri Kenya yatangaje ko hagati ya Mutarama na Ugushyingo 2020 habaye ibibazo 126 by’inkongi zatewe n’ikorwa ry’urugomo mu mashuri.

