Yabyaye afite imyaka 5: Lina Medina, umukobwa wabyaye Ari muto mu mateka y'Isi
Tariki 14 Gicurasi 1939, mu mujyi wa Lima muri Peru, umukobwa w’umunyaperu muto w’imyaka 5 yabyaye umwana w’umuhungu. Izina rye: Lina Medina. Uyu munsi kugeza magingo aya, nta wundi mwana wigeze amenyekana ku Isi yose wabyaye ari muto kurusha Lina. Inkuru ye n’igitangaza cya siyansi, ariko cyane cyane ni ikimenyetso gikomeye cy’akababaro n’akaga umwana ashobora guhura nako.
Mu mwaka wa 1939, ababyeyi ba Lina bamujyanye kwa muganga batekereza ko afite indwara y’igifu. Inda ye yari yabyimbye cyane nk’utwite. Muganga wamwakiriye, Dr. Gerardo Lozada, ni we wemeje ko Lina yari atwite amezi 7 n’igice.
Ku wa 14 Gicurasi 1939, kubera ko umubiri we wari muto cyane, muganga yagombye kumukorera igikorwa cyo kumuteruramo umwana"C-section". Yabyaye umwana w’umuhungu upima 2.7kg, Kandi muzima. Yamwise "Gerardo" ku izina rya muganga wamupimye bwa mbere.
Igisobanuro cya siyansi cy’ibi ni indwara idasanzwe yitwa "Precocious Puberty" - ni ukuvuga "kuba ingimbi imburagihe".
- Lina yatangiye kubona imihango afite amezi 8 gusa.
- Amabere ye yatangiye gukura afite imyaka 4.
- Afite imyaka 5, imyororokere ye yari imaze gukura nk’iy’umukobwa w’imyaka 13-15.
Ibi byemejwe n’iperereza rya hormone ryakozwe mu 1957 na Dr. José Sandoval. Umubiri we wakuraga vuba cyane kurusha abandi bana.
Kugeza uyu munsi, nta muntu wigeze amenyekana nka se wa Gerardo. Polisi yafashe se wa Lina iramufunga igihe gito , ariko nta bimenyetso byari bihari , baramurekura. Lina ubwe ntiyigeze avuga ku mugaragaro ibyamubayeho. Yagumanye ibanga rye ubuzima bwe bwose.
Gerardo (uwabyawe na Lina)yakuze yibwira ko Lina ari mushiki we, kugeza afite imyaka 10. Yapfuye afite imyaka 40 azize indwara y’amagufa.
Nyuma y’ibi byose, Lina yakomeje kubaho mu mucyo. Mu 1972, afite imyaka 39, yongeye kubyara undi mwana w’umuhungu n’umugabo we Raúl Jurado. Yaje gupfa mu 2024 afite imyaka 90, amaze kubaho nk’umugore usanzwe, wirinda itangazamakuru cyane.
INKOMOKO
. "Escomel E. "La plus jeune mère du monde". La Presse Medicale. 1939; 47: 1291.
. "BBC News" - "Lina Medina, youngest mother in history". 2013.
By Jane Uwamwiza

