I Kigali :Hatangijwe umushinga wo kubaka ubushobozi bw'urwego rw'uburezi ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Jun 10, 2026 - 11:59
Jun 10, 2026 - 13:26
 0
I Kigali :Hatangijwe umushinga wo kubaka ubushobozi bw'urwego rw'uburezi ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hatangirijwe umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’urwego rw’uburezi ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu mushinga watangijwe n’Umuryango Aegis Trust ku bufatanye na UNESCO, Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

UNESCO Yavuze ko intego ari ugusigasira amateka no gufasha urubyiruko gusobanukirwa neza Jenoside binyuze mu buhanzi, amashusho n’ikoranabuhanga

Naho Aegis Trust yo Yibukije ko inzibutso zashyizweho kugira ngo ziherekeze abantu mu "nzira y’ubwiyunge". Ndetse bikigishwa mu mashuri.

Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mbonera gihugu Yagarutse ku cyemezo cya ONU gisaba ibihugu "gushyira mu masomo y’abana amateka ya Jenoside, kugira ngo itazongera kubaho ukundi"

Minisiteri y'Uburezi yasabye abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri gushyiraho uburyo bwo gufasha abana gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo babashe gusobanukirwa amateka biga mu ishuri binyuze mu nteganyanyigisho iba yarateguwe.

Uyu mushinga witezweho gufasha abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobora ibikorwa byo kwibuka ku nzibutso, abakangurambaga mu muryango mugari, abayobozi bashinzwe uburezi ku rwego rw’Uturere ndetse n’abanyeshuri basura Inzibutso za Jenoside zirimo urwa Bisesero, Murambi na Kigali.

By Jane Uwamwiza