Uganda: Yafunze by'agateganyo Umupaka uyihuza na DRC
Uganda yafunze by’agateganyo umupaka uyihuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kuva kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Gicurasi 2026, mu rwego rwo gukumira Icyorezo cya Ebola.
Amakuru dukesha Uganda Broadcasting Corporation (UBC) avuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku byo abashinzwe ubuzima bavuze ko icyorezo cya Ebola muri DRC gikomeje kwiyongera, byiyongereyeho ibyago biterwa n’urujya n’uruza rwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.
Umunyamabanga Uhoraho Dr. Diana Atwine, mu gihe yaganiragaga n' itangazamakuru ku bijyanye n’icyorezo cya Ebola kiriho, yatangaje ko Uganda itarandika umurwayi mushya wemejwe wa Ebola kuva ku wa Mbere, tariki 25 Gicurasi 2026.
Umubare w’abemejwe ko banduye ukomeje kuba 7, harimo umuntu umwe witabye Imana. Nyamara, umubare w’abantu bari gukurikiranwa kubera ko bahuye n’abanduye waragutse, aho benshi muri bo ari abaganga.
Dr. Atwine yavuze ko Itsinda ry’Igihugu Rishinzwe Kurwanya Ebola, riyobowe na Visi Perezida, ryemeje guhita rifunga by’agateganyo umupaka wa Uganda na DRC.
Jane Uwamwiza

