Kirehe: Abana bafite ubumuga bahangayikishijwe no kwitwa amazina abatesha agaciro

Bamwe mu bana b'abanyeshuri bafite ubumuga biga mu mashuri bavuze ko bagenzi babo bigana babakorera ibikorwa birimo kubita amazina abasesereza no kubaheza mu mikino rusange, bifuza ko iyi myumvire yacika kuko abafite ubumuga bashoboye kandi bakaba bigirira umumaro n'igihugu nk'abandi.

Jun 6, 2024 - 17:33
Jun 6, 2024 - 17:34
 0

Aleruya Israel yiga mu mwaka wa Kane mu mashuri abanza mu ishuri rya Paysannait D riherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe  yavuze ko yagize ubumuga bw'ingingo afite imyaka irindwi ndetse ajya ku ishuri atinze kubera ababyeyi batinze kumutangiza akaba ababazwa no kwitwa amazina amusuzuguza .

Ati: “Ku ishuri bampamagara amazina mabi ngo gacumba (ufite ubumuga bw’ingingo agenda acumbagira), banga ko dukinana umupira ngo navunika ndetse bakavuga ko tutameze nkabo. Iyo babinyise numva mbabaye kuko njye nzi ko nshoboye kandi hari abo twigana bameze neza ndusha mu ishuri.

Numva hakwiye kongerwa ibiganiro ku bantu batandukanye bakamenya ko natwe dushoboye ndetse nk’abanyeshuri bakaba bahanwa. Aho ntuye mu mudugudu ho birakabije kuko n’abantu bakuru bavuga imvugo mbi kandi ziremereye.”

Byiringiro Emmanuel nawe ni umwana ufite ubumuga  yagize ati“Imibanire n’abagenzi banjye badafite ubumuga si myiza kuko iyo nifuje gukinana nabo imikino irimo umupira w’amaguru ntibanyemerera bitewe nuko nta kaboko mfite. Hari bagenzi banjye banyangisha abandi ndetse bakifuza ko bankubita.”

Umukozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’abana n’urubyiruko bafite ubumuga Uwezo Youth Empowerment, Muhire Simon Pierre yavuze ko  batangiye ubukangurambaga buzamara ukwezi mu turere cumin a tubiri  bakoreramo hirya no hino mu gihugu ku nsangamatsiko igira iti: "Igihe ni iki ngo twese hamwe twubahirize uburenganzira bw'abana bafite ubumuga". Yavuze ko buzafasha abanyeshuri bagifite imyumvire mibi ku bana bafite ubumuga muri bagenzi babo bikongera imibanire myiza hagati yabo no mu miryango baturukamo.

Yagize ati: “Twiteze umusaruro tugendeye kubo ubu bukangurambaga bureba kuko twifuza guhindura imyumvira yabo nuko babana n’abafite ubumuga, uburyo bafatwa mu miryango yabo n’ahandi. Gusa twiteze ko abashyira mu bikorwa gahunda za leta bazajya babasha no kuzirikana abana bafite ubumuga’’.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage Mukandayisenga Janviere yavuze ko kwita ku bana bafite ubumuga ari ukurera umwana nk’undi wese kuko bose bagirira umumaro imiryango yabo n’igihugu.

Yavuze ko umwana ufite ubumuga afite uburenganzira nk’abandi bityo ko hagiye kunozwa no kongera ubukangurambaga mu miryango binyuze mu matsinda atandukanye, mu nama y’umugoroba w’ababyeyi n’ibindi byiciro bitandukanye kuko ku isoko ry’umurimo no kubaka umuryango buri wese yibonamo.

Ati “Kwita ku byiciro bitandukanye birimo n’abantu bafite ubumuga bigaragara ko umwana wese ari nk’undi kandi afite uburenganzira bungana mu kugaburirwa, kuvuzwa, kwigishwa no kwidagadura n’ibindi birareba buri wese kuko ku isoko ry’umurimo no kubaka ingo buri wese yibonamo kuko ari umuntu kandi bose bari mu ngo zabo, mu kazi n’ahandi. Ubukangurambaga burakomeza mu baturage bacu kugira ngo bite kuri buri mwana.”

Ubuyobozi bwa Uwezo Youth Empowerment butangaza ko bufasha abana bafite ubumuga 5000 bo mu turere 12, abana bafite ubumuga butandukanye bagera kuri 250 nibo ufasha mu karere ka Kirehe  aho bamwe bishyurirwa amafanga y’ishuri, ibikoresho n’ibindi.

Uwayezu  Mediatrice/Kirehe