Rwamagana: Ababyeyi barasabwa kurinda abana igwingira
Ababyeyi bo mu karere ka Rwamagana bakanguriwe kwita k’ubuzima bw’abana babo ndetse no kugira isuku , bakarinda abana babo kugwingira babatekera indyo yuzuye .Ibi byagarutsweho n’abayobozi batandukanye ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi.

Umutoni Jeanne umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko muri iki cyumweru hazibandwa ku bikorwa bigamije kurinda ubuzima bw’umwana n’umubyeyi .Ati”Twatangije iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi hano ku kigo nderabuzima cya Mwulire ,ariko ibi birakorwa no mu yindi mirenge yose,ibikorwa rero bizibandwaho muri iki cyumweru harimo gupimwa ibiro ku bana n’uburebure kugira ngo turebe ko bijyanye nuko bangana bahabwe ibinini by’inzoka ndetse na za vitamine bituma abana bazagira ubuzima bwiza ndetse, ibi bizagendana no gupima ababyeyi batwite bigishwa gufata ifunguro ryuzuye ndetse bahabwe na Fer(ibinini bikungahaye k’ubutare) ni ibindi byose bituma umubyeyi agira ubuzima bwiza ,ibi byose rero bijya bitanga umusaruro ugaragara dukurikije aho twavuye naho tugeze.”
Ababyeyi nabo bavuze ko iki cyumweru cyongera kubibutsa inshingano zabo kugira ngo barere abana babo babaha ibisabwa kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Mukamana Josepha atuye mu kagali ka Ntunga mu murenge wa Mwulire avuga ko iki cyumweru kigiye kubafasha kuzuza inshingano zabo nk’ababyeyi ati” Icya mbere bizadufasha kugira isuku ihagije mu ngo haba k’umubiri ndetse no mubyo kurya dutegura ikindi bizadufasha kumenya gutegurira abana indyo yuzuye tunabakingiza uko bikwiriye.Twajyaga tubikora ariko buriya hari n’abatabikora kandi tuzi gusa ubu nabo tugiye kugenda tubabwire ibyiza byo kwita k’umwana kugira ngo nabo baze dufatanye.”
Umutoni Melab umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ari nawe uri gukurikirana ibi bikorwa byo mu cyumweru cyahariwe kwita k’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu Karere ka Rwamagana avuga ko kurwanya igwingira mu bana bireba buri mu byeyi wese ati” Kurwanya igwingira mu bana bato ndetse no kubagirira isuku bireba buri mubyeyi wese kugira ngo tubashe kuba twakuraho burundu indwara zituruka ku isuku nkeya ,iki cyumweru rero kijya gitanga umusaruro kuko iyo urebye mu turere dutandukanye wabonaga ababyeyi batabyumva neza ,ariko ubu ababyeyi bamaze gusobanukirwa,icyo twifuza rero nuko twese tubyumva kimwe kugira ngo ubuzima bw’umubyeyi n’umwana burusheho kubungwabungwa.”
Uwamwiza Jane /Rwamagana