Ruhango : I Ntongwe baciye ukubiri n’ibura ry’amazi rya hato na hato kubera ivomero begerejwe.
Abatuye i Ntongwe mu karere ka Ruhango bavuga ko kuri ubu nta kibazo cy’amazi meza bafite kuko begerejwe ivomo hafi yabo ibintu byakemuye ikibazo cy’amazi cyakundaga kuhaba bigatuma bakoresha amazi atujuje ubuziranenge.

Aba baturage bo mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, bishimira ko begerejwe ivomo hafi yabo ibintu byafashije abahatuye gucyemura ikibazo cy’amazi cya hato na hato, cyakundaga kuhagaragara bigatuma bakoresha amazi mabi ateye impungenge.
Uku kwegerezwa amazi kandi adahenze kuko ijerekani imwe igura amafaranga 20 y’u Rwanda, nibyo baheraho bashimira ubuyobozi bw’igihugu kubw’ibikorwaremezo budahwema kwegereza abaturage, nkuko bigarukwaho na Mukamuganga Perpetue ndetse na Dusabeyezu Vedaste baganiriye na Radio na Televiziyo Izuba.
Mukamuganga Perpetue yagize ati:” Ikindi ndashima ko batugejejeho amazi urabona ko twegereye iriba ry’amazi ntabwo tuzajya tuva mu isoko ngo twicwe n’inyota turirimo tuzajya tuza tuvome amazi tunywe ubundi dusubire mu kazi, yego tunakarabe Ruhango ikeye ikomeze itere imbere. Amazi ataraza twavomaga ibiziba,ariko amaze kuza hashize imyaka ingahe aje twateye imbere, twumvako natwe ubwacu dukarabye bikemera. Ntabwo amazi akibura niyo agerageje kubura bahita bongera bagakora ibitembo bikongera bigakoreka ntabwo dupfa kubura amazi.”
Akomeza agira ati:” Ntabwo ahenze kuko ijerekani ni makumyabiri (20frw) kandi abahavomera ntibabura kuduha amazi ntabwo batuma umuturage wabo agwa umwuma cyangwa ngo abure icyo akoresha.”
Dusabeyezu Vedaste nawe yunga mu rya mugenzi we ati:” Twavomaga mu bishanga tukavoma amazi mabi cyane arimo inzoka, none ubu turavoma amazi meza rwose, mbese urabona ko ducyeye nta kibazo. Amazi araboneka rwose cyereka rimwe na rimwe ariko ntabwo ara igihe kinini ni igihe gito, oya ntabwo ahenze ni igiceri cya makumyabiri (20frw) ijerekani. Turashima cyane, cyane cyane umukuru w’igihugu, ibi byose kugirango bibeho nuko ari umukuru w’igihugu ubidukorera tukabona n’umutekano mbese dushima n’ingabo z’igihugu.”
Nyiranshimiyimana Marie Rose uyobora akagali ka Kayenzi ashishikariza abakorera ndetse n’abatuye muri aka kagali gushyira amazi mu ngo zabo kuko begerejwe imiyoboro hafi yabo kandi bikaba byarushaho kuborohera kubona amazi aho kubyiganira ku ivomo ari benshi, ariko anavuga ko amazi adahenze kuko ijerekani imwe igura igiceri cy’amafaranga makumyabiri y’ u Rwanda (20frw) nubwo hari bamwe bagorwa no kwakira impinduka.
Nyiranshimiyimana M. Rose Gitifu Kayenzi Cell (ifoto Charles/N)
Yagize ati:” Iyo igikorwa kikiza hari abahita babyumva vuba byihuse ariko igiceri cy’amafaranga makumyabiri ntabwo ari amafaranga menshi cyane kuburyo umuntu yavuga ko amazi ahenze. Aho ataragera mu ngo kubera ko umuyoboro wahageze ubegereye, bazayashyira mu ngo zabo bikaborohera kurenza kuko baza kuvoma kumavomero, ari mu ngo zabo nibyo byabafasha kurenza kuba bose baza kuvoma ku mavomero.”
Mu karere ka Ruhango cyo kimwe n’utundi turere hirya no hino mu gihugu, hakunze kumvikana ikibazo kibura ry’amazi cyane cyane mu bihe by’izuba.
Ariko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugirango yegereze abaturage ibikorwaremezo bihagije harimo n’ibyamazi, kugirango abaturage babashe kugerwaho n’amazi meza kandi ahagije.
Nkuko kandi bikubiye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu NST2, intego ya cyenda ishimangira ko mu mwaka wa 2029 buri muturarwanda wese azaba agerwaho n’amazi meza kandi hafi ye.
Ntamwemezi Charles/Ruhango