Kigali :Abari mu kazi batagira impamyabumenyi akabo kashobotse

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (PSC) irasaba inzego za Leta n’uturere kongera imbaraga mu gushishikariza abakozi bari mu kazi kuzuza ibisabwa, cyane cyane impamyabumenyi zemewe kandi zijyanye n’imyanya bafite.

Mar 25, 2025 - 14:22
Mar 25, 2025 - 17:17
 0
Kigali :Abari mu kazi batagira impamyabumenyi akabo kashobotse
Angelina Muganza umuobozi wa NPSC avuga ko abadafite mpamyabumenyi bari mu kazi bakwiye kuzishaka

Mu bugenzuzi bukorwa na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, hakomeje kugaragara ikibazo cy’abakozi bari mu myanya itandukanye mu bigo bya Leta batagira impamyabumenyi zibemerera iyo myanya. 

Akenshi usanga zimwe mu mpamyabumenyi ziri mu madosiye yabo zitemewe cyangwa zidahuye n’inshingano bashinzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPSC, Angelina Muganza, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kigomba gukemurwa mu maguru mashya. Ati ''Twakoze igenzura mu turere muri uyu mwaka,usanga abakozi bakwiye kuba bari ku rwego batuye. Hari aho dusanga abakozi badafite amadosiye y’akazi, hari naho dusanga hari abafite amadosiye y’akazi atuzuye kandi bifite icyo bivuze.Hari aho dusanga abakozi bari mu kazi badafite impapuro zihuza ibyo bigiye hanze n’ibikenewe mu gihugu,  ‘equivalence.” Hari abo dusanga bacye badafite diporome mu madosiye yabo''.

Dr Eduard Kadoze, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), ashimangira ko abakozi ba Leta bakwiye kwemeza ko amashuri bize yujuje ibisabwa kugira ngo HEC ibisuzume, bityo buzuze ibyangombwa bisabwa mu kazi.

Ati “Buri mukozi uri mu kazi akwiye kuba afite impamyabumenyi kandi ikwiye ,inujuje ibisabwa kandi yakuye muri kaminuza yemewe na Leta  .”

Ubusanzwe buri mwaka, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta NPSC itegura umwiherero uhuza Abakomiseri n’abakozi bayo hagamijwe kwisuzuma no kugena umurongo ngenderwaho wihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zayo. Muri izo nshingano harimo no kugenzura niba abakozi ba Leta bujuje ibisabwa mu nshingano zabo, harimo n’impamyabumenyi.

Lucien Kamanzi /Kigali