Kayonza :Kugabira umugore ni isoko y'ubukire

Abagore mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba barafashijwe kubona inka ari igisubizo kuri bo no kubaka umuryango kandi biwongerera ubukungu

Mar 12, 2025 - 13:12
Mar 12, 2025 - 15:33
 0
Kayonza  :Kugabira umugore ni isoko y'ubukire
Ibiro by'akarere ka Kayonza (Ifoto /Internet )

Aba bagore bo mu karere ka Kayonza  bavuga ko umugore uhawe ubushobozi ntacyo atageraho ,nta n’ icyo atagezaho umuryango kuko umugore rimwe mu mabanga yibitseho harimo gucunga neza umutungo kuwufata neza no gusigasira impano iyo ariyo yose ahawe.

Uwiringiye Gemima ni umubyeyi atuye mu kagari ka Rukara ,umudugudu wa Karubamba avuga ko  iyo ugiriwe icyizere cyo kugabirwa  inka ,isomo rya mbere ari uguhesha agaciro ugabira abanyarwanda ari we Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  Paul Kagame akavuga ko kutamutenguha ari ugutuma inka uba ugabiwe uyifata neza ikaba ipfundo ryo kubaka umuryango.Agira ati’’Naragabiwe,bimpa ubushobozi bwo kubona ifumbire,amata mbese nkiteza imbere nkateza imbere umuryango ndetse n’ igihugu cyanjye’’.

Mugenzi we Umubyeyi Valentine wo mu mudugudu wa Butimbo,akagari ka Rukara umurenge wa Rukara avuga ko kuba yaragabiwe rwose yahawe byose kuko uguhaye inka aba aguhaye byose icya mbere inka ifite byinshi isobanuye mu muco wa Kinyarwanda,ivuga ubukungu kandi yubaka umuryango .

Ati’’Kuba naragabiwe ni ipfundo rikomeye ryo kugira umuryango ukomeye kandi nkora ikintu gikomeye cyo kurinda abana imibereho mibi,inka rero ni byose ‘’.

Abayobozi mu ngeri zinyuranye badasiba gusura abagabiwe babibutsa ko   umugore ari umurezi w’ibanze mu kubaka umuryango uteye imbere kandi utekanye.

 Abagore bo mu karere ka Kayonza banagira umwanya wo kumurika  ibikorwa binyuranye bagezeho byerekana ko umugore ashishikajwe no kwitabira umurimo aribyo kuri bo bahamya ko bibagira ab’agaciro.

Titien Mbangukira /Kayonza