KAYONZA: Inkura 70 z’umweru zagejejwe muri Pariki y’Akagera, zitezweho kongera ba mukerarugendo
Muri Pariki y’Igihugu y’Akagera hongeye kwiyongeramo inkura z’umweru 70, zavuye muri pariki zitandukanye zo muri Afurika y’Epfo, mu rwego rwo kurushaho gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa.
Izi nkura zitezweho kuzamura umubare w’abasura Pariki y’Akagera, isanzwe izwi nk’iyakira inyamaswa z’inkazi z’amoko atanu azwi nka "Big Five", zirimo intare, inzovu, imbogo, ingwe n’inkura.
Ndahiriwe Ladislas, Umuyobozi wa Pariki y’Akagera, yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira izi nkura z’umweru kubera urwego rwiza rumaze kugeraho mu kubungabunga ibinyabuzima, ndetse n’umutekano urwo rwego rushimwa ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Inkura ni inyamaswa zitaboneka henshi. Ubu ku isi hose hasigaye izigera ku bihumbi 17, izisaga igihumbi zikaba ziba muri Afurika y’Epfo. Twazikuyeyo kubera icyizere bafitiye u Rwanda. Zaba iz’umukara dusanganwe cyangwa iz’umweru zagezeho nyuma, zose ziri mu mutekano, nta n’imwe yigeze igira ikibazo cy’uburwayi cyangwa gushimutwa.”
Muri Pariki y’Akagera hasanzwe habarurwa inkura 41 z’umweru zazanywe mu 2021, zavuye kuri 31 zahawe u Rwanda, zaje kororoka. Hakiyongeraho iz’umukara, ubu Pariki y’Akagera ibarizwamo inkura 145.
Mutangana Eugene, Umukozi wa RDB ushinzwe kubungabunga inyamaswa n’amapariki, avuga ko kongera izi nyamaswa ari igikorwa gifite agaciro gakomeye, cyane ko inkura zikunzwe n’abakerarugendo.
Yagize ati: “Izi nkura ni inyamaswa zitagorana ku mibereho kuko zirisha, zikanakundwa cyane. Zitegerejweho gufasha kuzamura urwego rw’ubukerarugendo no kongera amafaranga ava mu basura pariki. No mu banyarwanda ubwabo, turifuza ko bagenda barushaho kuzisura.”
Mu muhango wo kwakira izi nkura, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko Pariki y’Akagera ifitiye abaturage benshi akamaro, by’umwihariko abo mu turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo.
Yagize ati: “Abaturage baturiye pariki bafite uruhare rugaragara mu kuyibungabunga, kandi babona inyungu zituruka kuri yo. Hari ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashuri n’amavuriro babona biturutse ku nyungu ziva muri pariki, ndetse n’imirimo bahawe. Ibi byose bifasha mu kuzamura imibereho yabo.”
Guhera mu 2007 ubwo inkura ya nyuma yari mu Rwanda yapfuye, byari bigoye kongera kuzibona. Gusa mu 2017, u Rwanda rwakiriye inkura 18 z’umukara, zaje kororoka zikaba 34. Muri 2021, rwakiriye iz’umweru 31, zaje kuba 41 mbere y’uko hiyongeraho izindi 70.
RDB itangaza ko umubare w’abasura Pariki y’Akagera wavuye ku bihumbi 15 mu 2017 ugera ku bihumbi 48 mu 2024, bikaba bigaragaza intambwe yatewe mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima.
TITIEN MBANGUKIRA
