Kayonza: Abahinzi b'imbuto batangiye gusogongera ku ifaranga
Abahinzi bo mu mirenge ya Kabarondo na Murama mu karere ka Kayonza bavuga ko, ubu bameze neza kubera ubuhinzi bw’imbuto , n’ubwo byabanje kubagora kumva akamaro k’ubu buhinzi bw’imbuto kuri ubu babyumva neza kuko batangiye gusarura imbuto ziri mu cyanya kinini kiri muri iyi mirenge.
Amakuru atangazwa n’abakurikirana ubuhinzi mu cyanya gihinzeho imbuto ni uko ku nshuro ya mbere hasaruwe imyembe ibiro ibihumbi makumyabiri na bine magana inani mirongo itanu , byinjije amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni eshanu, avoka basaruye ibihumbi bisaga magana abiri n'icyenda zavuyemo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye n ‘ibihumbi magana atandatu.
Faustin Kabaronda utuye mu kagari ka Cyinzovu, umurenge wa Kabarondo, ashima ko batekerejweho bagakangurirwa guhinga imbuto bagatozwa no gukorera muri koperative .
Ati "Uyu mushinga watangiye kuduhindurira ubuzima ,ubu amafaranga turayabona. Twahoze dutuye aha duhinga uruvange rw’imyaka nta musaruro byaduhaga ariko ubu rwose twavuga ko duhagaze neza."
Yongeraho ati "Sinanatinya kuvuga ko vuba cyane tuba tubarirwa mu bakire kuko ubu twatangiye gusarura kandi bimeze neza rwose."
Nyiramasabo nawe atuye mu murenge wa Murama, we avuga ko ahatewe imbuto mbere ntacyaheraga kandi hari ibigunda; ariko ubu haratoshye kuko huzuyemo imbuto z’ubwoko bwose.
Agira ati "Uyu musozi wose no kugera za Ngoma mu baturanyi rwose tumeze neza haje umushinga wo gutera imbuto; ubu za avoka, imyembe, ibifenesi n'izindi; turejeje kandi n'ubu ziriho n’izindi zizaba zisarurwa mu minsi iri imbere."
Nyemazi John Bosco umuyobozi w’Akarere ka Kayonza atangaza ko ari umushinga waje ugamije guteza imbere abaturage.
Icyanya gihinzeho imbuto mu karere ka Kayonza kiri kuri hegitari zisaga igihumbi na magana atatu , ahahinze imbuto zirimo imyembe, ibifenesi, avoka, amacunga n’izindi zinyuranye.
Gutunganya ubutaka bwabo byakozwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga KIWIIP ufasha mu bikorwa by’iterambere no kurengera ibidukikije.
Uretse gufasha aba baturage mu buhinzi bw’imbuto ,uyu mushinga unafasha mu bindi bikorwa by’iterambere mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Kayonza.
Titien Mbangukira /Kayonza
