Ruhango: Ibura ry’inyanya mu isoko rya Ruhango riri guteza ibihombo abacuruza imboga
Abacuruza imboga mu isoko rya kijyambere ry’akarere ka Ruhango barataka ibura ry’inyanya ibintu bituma bajya kuzirangura i Muhanga kugiciro gihanitse nabo bakazisubiza ku biciro biri hejuru ntizigurwe bikarangira zangirikiye mu isoko kuko abakiriya batazigura bikabateza igihombo.

Kuba umusaruro w’inyanya ukomeje kubura mu karere ka Ruhango bikomeje kuba imbogamizi ku bacuruza imboga mu isoko rya kijyambere ry’aka karere, ibintu bituma berekeza i Muhanga cyangwa se mu Mujyi wa Kigali kuba ariho bazishakira kandi naho izihari zikaba ari izituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.
Bavuga ko ugasanga kuzirangura bibahenda bigatuma nabo bazisubiza ku biciro bihanitse, ibintu bituma abakiriya batazigura bikarangira zangirikiye mu isoko bikabateza ibihombo, bakaba ariho bahera basaba ko bagabanyirizwa nibura umusoro kuko usanga ayo bagasoze ahombera murizo nyanya zangirika ndetse n'amafaranga y'urugendo bakoresha bajya kuzirangura.
Umwe mu bacuruzi baganiriye n’ibitangazamakuru bya radiyo na televiziyo Izuba yagize ati:” Inyanya zirahenze twarazibuze biraterwa n’ikirere kibi abahinzi barahinze izuba rirava cyane inyanya ziruma, ku buryo ubu turimo kujya kurangura inyanya rizi kuva muri Tanzania, n’ubu tuvugana mu gitondo saa kumi n’imwe nari ndi i Muhanga ngiye kuzigurayo zirimo kuva muri Tanzania tukajya kuzifata i Muhanga.”
Abacuruzi bakomeje gutegereza ibakiriya (ifoto Charles N.)
Akomeza agira ati” Bitugiraho ingaruka kuko turimo turahomba twazizana tukazigeza ahangaha zabaye ibimene, kandi noneho n’abakiriya ntibitabira kuzigura kuko zirahenze cyane. Turangura duhomba kandi tugacuruza biduheraho kubera bihenze kugirango tubone ayo kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue bikatugora cyane.”
Yongeraho ati:”Dusora amafaranga menshi tutabasha kubona kandi noneho ikindi kibazo tugira, tugira abantu bajya kuzizana tujyana kuzizana ugasanga bazizunguza muri Ruhango, buri mucuruzi bakamugeraho n’ibase bikoreye ku mutwe n’izindi batwaye mu ntoki, none rero iyo twajyanye kurangura i Muhanga bo baraza bakazizengurutsa mu mujyi bagashyira ba bakiriya bacu bakabumvisha ko twebwe turimo guhenda kandi n’ubundi bakabahera kuri cya giciro gisanzwe, ubwo rero tukirirwa tuzireba zikatuborana, nkubu njyewe uyu munsi naboresheje ibase y’inyanya yuzuye ubwo urumva ni igihombo ntabwo ari ukunguka.”
Kuruhande rwa mugenzi we bacuruza ibicuruzwa bimwe nawe agaruka kumbogamizi ndetse n’ibihombo bari guterwa no kuba inyanya zarabuze muri Ruhango.
Ati:”Ni ikibazo cy’inyanya kuko izihari bazivana Tanzania, twebwe tukava mu Ruhango tukajya i Muhanga kuzirangura n’i Kigali tujyayo. Turimo turahomba, turimo turahomba bitewe n'amafaranga yo kujya kuzizana n’amatike yo kuzigeza hano kubera ko tuzizana mu makurete, biza mu modoka dusanga byamenaguritse, hari n’abantu baba batabashije kujyayo bafite ibishoro bikeya baza bakagura ku bilo ugasanga nabo barimo barahomba bitewe nuko abava kuzizana nabo baba bafite ibiciro byihariye.”
Umwe mubaguzi wemeye ko tuganira ariko ntitumufate amajwi n’amashusho yatubwiye ko muri iy’iminsi kubasha kwigondera inyanya bikorwa n’umwe ku ijana kuko ziri guhenda, ahubwo bahisemo gukoresha ubundi buryo.
Mu byifuzo byaba bacuruzi, bagaruka kukuba harebwa icyakorwa kugirango badakomeza gukorera mu gihombo bitewe no kuba barangura inyanya ku kiguzi gihanitse bigatuma nabo bazamura ibiciro kugirango babashe kubona inyungu ndetse banabashe kwishyura imisoro nayo iba itaboroheye, nyamara ngo abakiriya bo ntibaba babyumva ugasanga za nyanya baranguye zibahenze zangirikiye mu isoko.
Ntamwemezi Charles/Ruhango