Musanze: Ubuyobozi bwa “Ecoles les Pionniers” bwiyemeje guhanagura igisebo cy'aka karere mu burezi

Mu gutangiza ku mugaragaro ishuri rya les Pionniers riri mu karere ka Musanze, Guverineri w’intara y’amajyaruguru yasabye ubuyobozi bw’iri shuri gutanga umusanzu mu kuzamura ireme ry’uburezi rikiri inyuma muri aka karere.

Oct 3, 2025 - 18:21
Oct 4, 2025 - 15:33
 0
Musanze: Ubuyobozi bwa  “Ecoles les Pionniers” bwiyemeje guhanagura igisebo cy'aka karere mu burezi

Ni ishuri ryatangijwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Musenyeri umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Vincent Harolimana; dore ko ryatangiye muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abafatanyabikorwa barimo na Kiriziya Gaturika bo badawema gutanga umusanzu wabo mu burezi; dore muri uyu mwaka w’amashuri mu karere hamaze kuvuka ibigo bishya bigera kuri bitatu ndetse n'ibindi byongerewe ubushobozi.

Yasabye kandi iri shuri gutanga umusanzu ufatika mu kazamura ireme ry’uburezi muri aka karere; ibi abishimangira ashingiye ku kuba aka karere karabaye aka nyuma mu mitsindishirize y’ibizamini bya Leta.

Yagize ati “Icyo mbasaba cya mbere gikomeye, Musanze iri shuri ryubatsemo ntizongere na rimwe kuba iya 30 mu bizamini by’amasomo. Ni igisebo; ni igisebo twagize kitazanatuvaho vuba!”

Arongera ati “Kugikira ngo kituveho ni uko tuzagira umwana wa mbere mu gihugu uvuye les Pionniers, tukagira le Pionniers iba iya mbere mu gihugu, bityo tugakira igisebo twagize uyu mwaka ushize. Icyo nicyo mbasabye ngikuye ku mutima kandi nzakomeza kubishyuza.”

Guverineri kandi yashimye ibyo abana bamaze kugeraho mu byumweru bitatu gusa ishuri rimaze rifunguye, abizeza ubufatanye nk’urwego rw’ubuyobozi; gusa abasaba kugira uruhare mu iterambere ry’aho ishuri ryubatse, bakemura ibibazo byugarije umuturage.

Umuyobozi w’ikirenga w’iri shuri Padiri Jean Francois Regis Bagerageza, yahamije ko biteguye kwitwara neza ku ruhando rw’ibindi bigo; babifashijwemo n’abarimu b’inzobere ndetse n’ibikoresho bifasha abana gucengera ubumenyi.

Ati “Icyizere kirahari ijana ku ijana kubera ko abarimu dufite ni abahanga, bafite ubunararibonye mu burezi; ikindi ni uburyo bwo gufasha umwana kumenya icyo akeneye n’icyo abuze kugira ngo afashwe adafashirijwe mu kivunge.”

Arakomeza ati “Ikindi ni ibikoresho dufite tuzifashisha mu masomo, aho ibyumba by’amashuri birimo imfashanyigisho z’amajwi n’amashusho zishobora gufasha abana kubona ibyo biga; kubyumva no kubisobanukirwa bityo bikaborohera kubyumva vuba.”

Ishuri le Pionniers ryatangiranye abanyeshuri 256 muri uyu mwaka w’amashuri 2025-2026, ryigisha guhera mu mashuri y’inshuke, amashuri abanza guhera mu mwaka wa mbere kugera muwa gatandatu.

Iri shuri ryaragijwe mutagatifu François Xavier rigira umwarimu ndetse n’undi umufasha, ibi bigakorwa mu rwego kugira ngo hatabaho gutakaza umwanya w’amasomo mu gihe hari umunyeshuri ukeneye ubufasha bwa mwarimu.

Ecole les Pionniers yakiriye abana guhera mu mashuri y'inshuke

Iri shuri ryasabye gutanga umusaruro no mubarituriye

Nyiricyubahiro Mgr. Vincent Harolimana niwe wafunguye iri shuri ku mugaragaro