RWAMAGANA : Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahangayikishijwe no kutagira amacumbi
Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Mwurile mu karere ka Rwamagana batishoboye bagaragaza ikibazo cyuko inzu babamo zishaje cyane ku buryo zishobora no kubagwaho ,barasaba ko bafashwa zigasanwa n’abatarubakirwa bigakorwa .
Uwanyirigira Jeanette yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atuye mu mudugudu wa Rebero mu kagali ka Mwurile mu murenge wa Mwurile ati”Muri uyu mudugudu wose ni nge ufite inzu mbi,irashaje cyane turanyagirwa ,nabuze aho mpagaze nza mubacitse ku icumu bakanga kumfasha bakambwira ngo nzasanirwe n’abasirikare kuko umugabo wanjye yari umusirikare icyo nicyo kibazo mfite nta nikindi,uje ukareba aho mba nawe wagira agahinda”.
Ibi kandi abihuriyeho na Kumwami Stephan nawe avuga ko mu bihe bitandukanye inzu ye yagiye isenyuka akagerageza kuyisanira ariko kuri iyi nshuro avuga ko ntabushobozi agifite ati”Umuyaga warayigurukanye bwa mbere ndayisanira, bwa kabiri iraguruka ndayisana irongera iraguruka birananira kuko nta bushobozi ngifite ,turasaba ko mudufasha mukadusanira inzu kuko nta bushobozi dufite ariko nibirenza uku kwezi kwa gatanu izaba yangwiriye kandi mfite umugore n’abana batandatu .
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko ku bufatanye na Minubumwe hari gukorwa urutonde rw’abacitse ku icumu batishoboye bafite inzu zishaje kugira ngo zisanwe mu buryo bwihuse ati “ Iki kibazo cy’inzu zishaje kirahari kuko inyinshi zubatswe huti huti ariko mu buryo bwo gukemura iki kibazo turi gukorana na minisiteri ibishinzwe kugira ngo abafite inzu zishaje zisanwe ndetse n’abatagira aho kuba bubakirwe kugira ngo tubivireho rimwe nko mu myaka ibiri gusa icyo kizaba cyakemutse.”
Inyinshi muri izi nzu zishaje zubatswe n’ikigega FARG mu mwaka 1998 Izindi zubakwa n’abaturage mu rwego rw’umuganda.Aba baturage bavuga ko uretse iki kibazo cy’inzu zishaje banahura n’ikindi kibazo cy’ubuvuzi cyane cyane ku bauye ubumuga ku nkoni bakubitswe muri Jenoside .
Jane uwamwiza /Rwamagana
