Perezida wa FIFA yashimiye Shema Fabrice watorewe kuyobora FERWAFA

Mu butumwa bumara amasaha 24 umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025; yashimiye Shema Fabrice watorewe kuyobora FERWAFA

Sep 3, 2025 - 10:06
Sep 3, 2025 - 10:18
 0
Perezida wa FIFA yashimiye Shema Fabrice watorewe kuyobora FERWAFA

Yagize ati “Ishyuke Fabrice Shema Ngoga ku kuba waratowe nka Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.”

Ngoga Shema Fabrice wari usanzwe ari umuyobozi wa AS Kigali, yaratorewe mu nteko rusange isanzwe ya FERWAFA yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025.

Mubyo yagarutseho  akimara  gutorwa, yashimiye inzego zitandukanye zirimo FIFA uburyo zishyigikira iterambere rya ruhago mu Rwanda.

Akaba  yaravuze kandi ko mu byo we n’abo bazakorana mu myaka ine iri imbere bazibandaho, harimo kunoza imibanire n’imikoranire iri hagati ya FERWAFA n’inzego zirimo CAF na FIFA.

 Yakomeje agira ati "Ibyo dushaka kugeraho mu mupira w’amaguru ntabwo twabigeraho twenyine, tudafite CAF, tudafite FIFA. Igikwiye ni ugushaka uko imibanire yacu na bo izamuka."

Lucien KAMANZI