Rwamagana: Abanyeshuri bo mu yisumbuye mu rugendo shuri ku mateka y'igihugu.

Jun 14, 2026 - 17:28
Jun 14, 2026 - 17:55
 0
Rwamagana: Abanyeshuri bo mu yisumbuye mu rugendo shuri ku mateka y'igihugu.

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye biga mu bigo byo mu Karere ka Rwamagana bagiriye urugendo shuri rw'amateka ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali,Ku ngoro ndangamateka y'urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no ku gicumbi cy'Intwari babifashijwemo n'Akarere ka Rwamagana kubufatanye n'umuryango subiruseke.

Ku Rwibutso rwa Gisozi ahari urumuri rw'ikizere

Aba banyeshuri bari mu kigero cy'imyaka 14-18 ,nyuma yo gusura ndetse bakanasobanurirwa Aya mateka bavuze ko ibyinshi bajyaga babyumva ariko ntibabyiyumvishe ko byabayeho. Kwizera Jean D'Amour ni umwe muri bo yagize Ati"aha mpakuye amasomo y'ingenzi cyane numvaga Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nkumva ni amateka nyine,ariko nyuma yo gusura uru Rwibutso mbonye ko ibi byabaye koko Kandi nkumva ko natwe tukiri bato dukwiriye guharanira ko bitazongera kubaho ukundi".

Yakomeje avuga ko babonye ko urugamba rwo guhagarika Jenoside byakozwe n'urubyiruko kubera ko bari bafite umutima wo gukunda igihugu bityo ko nabo bafite urugamba rwo guhangana n'abayipfobya kugira ngo itazasubira ukundi.

Abanyeshuri,Ababyeyi babo n'abarezi

Ibi abihuriyeho na mugenzi we Irankunda Justine wagize Ati" njyewe isomo nkuye muri Aya mateka yacu nuko tugomba kugira urukundo kuko twese turi abanyarwanda,ni byo koko Jenoside yarabaye kuko noneho nabyiboneye sinajyaga mbyiyumvisha neza ,gusa Aya mateka hari bagenzi bacu batagize amahirwe yo kuzana natwe Kandi twiteguye kuyabasangiza kugira ngo twese tuyakuremo amasomo meza."

Yongeyeho ko ashimira cyane abateguye iki gikorwa Ati"turashimira Ubuyobozi bw'Akarere hamwe na Subiruseke batekereje kutuzana gusura Aya mateka yacu kuko natwe tugomba kuyamenya nubwo twari tutarabuka."

Nkusi Anatole ahagarariye umuryango Subiruseke ifasha amatsinda y' ubumwe n'ubudaheranwa no kwigisha amateka abakiri bato yagize Ati" Aya matsinda n'ayubumwe n'ubudaheranwa agamije kubaka u Rwanda twifuza,aba banyeshuri rero bahagarariye abandi twabazanye gusura Aya mateka kugira ngo bayamenye bityo nabo bajye bayasobanurira bagenzi babo."

Yavuze ko bifuza ko aba banyeshuri aribo bazajya babafasha mu gusobanurira abandi bana ubusitani bw'urwibutso rw'abana buri ku Rwibutso rwa Rutonde mu murenge wa Kigabiro.

Ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu 

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Umutoni Jeanne yagize Ati" nibyo koko uyu munsi twakoze urugendo turi kumwe n 'abana b'abanyeshuri bahagarariye abandi dusura ibi bice bigize amateka y'igihugu cyacu Aya ni amasomo meza rera ku Bana bavutse nyuma ya Jenoside kugira ngo bamenye aho u Rwanda rwavuye"

Yakomeje agira Ati" uyu munsi twazanye n'abamwe mu babyeyi babo ndetse n'abarezi babo kugira ngo nabo bumve ko bakwiriye kugira uruhare rukomeye mu kwigisha abana babo amateka kuko bo bayazi Kandi banayabayemo".

 Bashyira indabo ku Rwibutso 

Aba banyeshuri bari bahagarariye bagenzi babo bagera kuri 18 baturutse ku bigo birimo GS Rutonde ,GS Protestant na Center for Champion bari baherekejwe na bamwe mu babyeyi babo ndetse n'abarezi.

Jane Uwamwiza