Gisagara: Kubungabunga ibidukikije byabahinduriye imibereho

Abatuye mu murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bavuga ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije byahinduye imibereho yabo, binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi uturuka ku kuba bararwanyije isuri n'ibindi bikorwa nko gutera ibiti bivangwa n'imyaka binabafasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Jun 14, 2026 - 17:51
Jun 16, 2026 - 15:57
 0
Gisagara: Kubungabunga ibidukikije byabahinduriye imibereho

Mu myaka yashize, abaturage benshi bo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara binjiye muri gahunda zitandukanye zo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto ndetse n’ibindi biti byatewe ku nkengero z’imihanda no ku misozi ishobora kwibasirwa n’isuri.

Bamwe muri bo bavuga ko ibyo biti bitabagirira akamaro mu kubungabunga ubutaka gusa, ahubwo ko binabafasha gutuma umusaruro wiyongera.

Mukashyaka Jeaninne, umwe mu baturage bo mu murenge wa Gikonko, avuga ko ibidukikije bifite akamaro kanini cyane ku buzima bw’abaturage kuko bifasha mu kubona ibiribwa bifite intungamubiri ndetse no kuzana umwuka mwiza uhumekwa.

Yagize ati: “Ibidukikije nibyo biduha umwuka duhumeka, nibyo dukuramo ikwi zo gucana, tubikuraho imbuto, bidufitiye umumaro munini cyane kuko ibibabi byabyo biba ifumbire tugahinga tukeza.”

Ndagijimana Azariyasi avuga ko ibidukikije bifasha mu kuzana umuyaga mwiza uhumekwa ndetse bigafasha kuzana imvura ku gihe.

Ati: “Kubungabunga ibidukikije akamaro bifite, harimo kuzana akayaga keza, amahumbezi akaza umuntu agahumeka umwuka mwiza, bigakwega imvura ikabasha kutugereraho; icyo gihe ugasanga natwe tugize ubuzima bwiza.”

Naho Mutuyimana Diane we agaragaza ko kubungabunga ibidukikije byatumye abaturage barushaho gusobanukirwa ko iterambere ridashoboka hatabayeho kurengera umutungo kamere ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati: “Ibidukikije bidufasha kuzana umwuka mwiza duhumeka, bidufasha gufata ubutaka kuko iriya mizi y’ibiti igafata amazi ugasanga ubutaka burakomeye ntabwo buri kugenda, ibidukikije bidufitiye akamaro kanini cyane.”

Kubungabunga ibidukikije ni inkingi y’iterambere rirambye

Abahanga mu bidukikije bagaragaza ko ibiti bifite uruhare rukomeye mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe kuko bifata imyuka ihumanya ikirere, bikagabanya ubushyuhe bukabije ndetse bikarinda ubutaka gutwarwa n’isuri.

Byongeye kandi, ibidukikije bibungabunzwe neza bifasha abaturage kubona amazi ahagije, kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse bikagabanya ibiza bikunze guterwa n’imvura nyinshi cyangwa amapfa.

Mu Rwanda, gahunda zitandukanye zo kubungabunga ibidukikije zagiye zishyirwa mu bikorwa hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwiyongera ku rwego rw’isi.

   Abaturage mu bikorwa byo gutegura imirwanyasuri (Photo/Charles)

REMA: Guhuza ibikorwa by’iterambere no kubungabunga ibidukikije byubaka ubudahangarwa

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, avuga ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bigomba gukorwa mu buryo buhuza inyungu z’abaturage n’inyungu z’igihugu.

Kabera kandi agaragaza ko iyo abaturage bateye ibiti, bagatunganya imirwanyasuri, bakorora amatungo kandi bagakoresha neza ubutaka, bibafasha kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu burambye.

            Juliet Kabera umuyobozi wa REMA (Photo/Charles)

Yagize ati: “Iyo ibikorwa byo gutera ibiti, gutunganya imirwanyasuri, kubungabunga ubutaka no korora amatungo bikorwa mu buryo buhujwe, bituma abaturage n’igihugu muri rusange bubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi bikongera umusaruro mu nzego zitandukanye.”

Akomeza avuga ko kubungabunga ibidukikije atari inshingano za Leta cyangwa inzego zifite aho zihuriye n’ibidukikije gusa, ahubwo ko ari inshingano ya buri muturage kuko inyungu zabyo zigera kuri bose.

REMA imaze imyaka 20  mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibidukikije wanahurijwe hamwe no kwizihiza imyaka 20 REMA imaze ishinzwe ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

Mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa birimo gutera amashyamba mashya, gusana ayangiritse, kubaka imirwanyasuri, kurwanya ikoreshwa rya pulasitiki ndetse no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Juliet Kabera umuyobozi mukuru wa REMA ashimira abafatanyabikorwa batandukanye barimo abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta, abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’inzego z’ibanze ku ruhare bagize mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Ibyagezweho mu myaka 20 ishize byaturutse ku bufatanye bw’inzego zitandukanye. Turashimira buri wese wagize uruhare muri uru rugendo kandi turasaba ko ubu bufatanye bukomeza kugira ngo twubake u Rwanda rufite ibidukikije bibungabunzwe neza kandi bifasha abaturage kugera ku iterambere rirambye.”

Abasesenguzi mu by’ibidukikije bagaragaza ko kubungabunga ibidukikije bifite akamaro kanini mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage. Mu byo bifasha harimo, kurinda ubutaka kwangirika no gutwarwa n’isuri, kongera umusaruro w’ubuhinzi, gutanga imbuto n’ibikomoka ku biti byongera imirire myiza, gufasha kubika amazi no kurinda amasoko y’amazi, kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kurwanya imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mutungo kamere, kongera amafaranga yinjizwa n’abaturage binyuze mu buhinzi n’amashyamba, guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage.

Abaturage bo mu murenge wa Gikonko bavuga ko bakomeje gusobanukirwa neza ko kubungabunga ibidukikije atari igikorwa kigamije kurengera ibiti gusa, ahubwo ko ari ishoramari ry’ahazaza ryubaka ubuzima bwiza, ubukungu bw’umuryango n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

REMA igaragaza ko gukomeza ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage hagamijwe kurushaho kubaka u Rwanda rufite ibidukikije bibungabunzwe neza kandi bishyigikira iterambere rirambye.

Ntamwemezi Charles/Gisagara