Kigali: Hatangijwe porogaramu ya DTP igamije kunoza imikoreshereze y'ubwenge buhangano (AI)

Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abikorera yatangije ku mugaragaro Porogaramu ya Digital Talent Program (DTP), igamije guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko mu ikoranabuhanga.

Mar 28, 2025 - 11:54
Mar 31, 2025 - 09:35
 0
Kigali: Hatangijwe porogaramu ya DTP igamije  kunoza imikoreshereze y'ubwenge  buhangano  (AI)
Abitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza DTP
Kigali: Hatangijwe porogaramu ya DTP igamije  kunoza imikoreshereze y'ubwenge  buhangano  (AI)

Iyi gahunda izafasha urubyiruko kubona amahirwe ku isoko ry’umurimo no guhangana n’impinduka zigaragara muri uru rwego, haba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko iyi porogaramu ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda ruyobowe n’ubumenyi.

Yagize ati: “Hari ibintu navuzeho nshaka kongera kugarukaho, cyane cyane bijyanye n’igihe turimo. Ubu turi mu gihe aho ikoranabuhanga riteye imbere ku muvuduko udasanzwe. Ariko nanone, haracyari akazi tugomba gukora kugira ngo ibyo byiza by’ikoranabuhanga bigere kuri buri wese mu buryo bworoshye kandi bwizewe. Ni yo mpamvu, ubwo turimo kumurika iyi porogaramu ya Digital Talent Program, si ukurambika gusa gahunda nshya imbere yacu, ahubwo turimo no gufungura amarembo y’ahazaza hatari aho tuzajya twakira gusa, ahubwo tuzajya tunatanga tugira uruhare rugaragara mu mpinduka zubaka umuryango nyarwanda.”

Minisitiri Ingabire kandi, yagarutse ku bufatanye bukenewe hagati ya Leta n’abikorera, abibutsa ko iki ari cyo gihe gikwiye cyo kugaragaza uruhare rwabo mu guteza imbere urubyiruko, cyane cyane mu gihe isi iri kwihuta yinjira mu byiciro bishya birimo ubwenge bw’ubukorano (AI).

Yakomeje agira ati: “Kimwe mu byo twishimira ni uko binyuze muri iyi gahunda, turi gutoza urubyiruko rurenga ibihumbi 20, mu bumenyi bukenewe cyane ku isoko ry’umurimo nk’icyerekezo cy’igihe kirekire mu guteza imbere impano n’ubushobozi bw’urubyiruko nyarwanda.”

Porogaramu ya DTP izibanda ku mahugurwa atandukanye arimo: ubumenyi bwa mudasobwa, gukora porogaramu za mudasobwa (coding), gufata no gusesengura amakuru, ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga (digital entrepreneurship), n’ibindi bice bikomeje gukenerwa cyane ku isoko ry’umurimo rigezweho.

Gacinya  Regina / Kigali