Ubwongereza :Igura n’igurisha ku bakinnyi ryahinduye isura.

Nkuko Ikinyamakuru Skysports cyabyanditse,amakipe akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza yashyizeho ibyumweru bigera kuri 12 ku bigendanye n’igura n’igusha ry’abakinnyi mugihe cy’impeshyi.

Mar 28, 2025 - 10:12
Mar 28, 2025 - 11:00
 0
Ubwongereza :Igura n’igurisha ku bakinnyi ryahinduye isura.
Umwe mu bakinnyi bifuzwa namwe mu makipe akomeye (Ifoto /Internet )

 Amakipe akina muri shampiyona y’Ubwongereza icyiciro cya mbere yemeje ko ibyumweru 12 aribyo bigize igihe cyo kugura abakinnyi mu gihe cyo mu mpeshyi kigomba kugabanywa mo kabiri hagamijwe gufasha amakipe azitabira igikombe cy’isi cy’amakipe muri uyu mwaka wa 2025.

Ubundi muri Shampiyona zinyuranye,kugura abakinnyi bigizwe n’igihe kingana n’ibyumweru 12 mu gihe cy’impeshyi ndetse n’igihe cy’ukwezi kumwe mu gihe gisanzwe gikunze gutangira muri Mutarama buri mwaka.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rikaba  ryamaze gushyiraho uko ryafasha amakipe  kuba yasinyisha bamwe mu  bakinnyi ku nshuro ya mbere y’igikombe cy’isi cy’amakipe giteganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2025.

Ubusanzwe amasezerano y’abakinnyi akunze kurangira mu mpera za Kamena buri mwaka kuko aribwo umwaka w’imikino muri buri gihugu uba ugannye ku musozo,bityo usinye andi masezerano mu ikipe akayijyamo mu ntangiriro za Nyakanga.

Uyu mwaka, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryemeje ko igikombe cy’isi kizitabirwa n’amakipe 32,kuri ubu rero buri kipe ikaba yemerewe noneho kwandikisha abandi bakinnyi hagati ya tariki ya 1-10 Kamena muri uyu mwaka wa 2025.

Ikipe ya Manchester City ndetse na Chelsea zo mu gihugu cy’Ubwongereza ni zo zizitabira  igikombe cy’isi cy’amakipe kizabera  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryavuze ko amakipe y’iwabo yemeje  igihe abakinnyi bazajya bagurirwa ndetse n’igihe bazagurishirizwa.

Abakinnyi bazajya bagurwa  mu ntangiriro za Kamena, bazajya bemererwa kujya mu makipe yabo mashya muri Nyakanga.

Mu bihe bishize,habaye  ibiganiro byagaragazaga uko  shampiyona eshanu zikomeye ku mugabane w’u Burayi zabyumvikanaho, ariko kugeza  na n’ubu ntibirakunda.

Lucien Kamanzi