Ubwongereza: Liverpool iracyifuza myugariro wa Crystal Palace Marc Guehi

Ikipe ya Liverpool iracyifuza gusinyisha myugariro w’Umwongereza ukinira Crystal Palace, Marc Guehi. Gusa iyi kipe ivuga ko itazemera gutanga amafaranga menshi, kuko uyu mukinnyi ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye muri Crystal Palace.

Aug 13, 2025 - 10:34
Aug 13, 2025 - 17:32
 0
Ubwongereza: Liverpool iracyifuza myugariro wa Crystal Palace Marc Guehi

Uyu mukinnyi  Guehi ntashobora kongera amasezerano muri Palace, ndetse Perezida w’ikipe Steve Parish yemeje ko ashobora kugurishwa.

Ikipe ya Liverpool ikaba iri mu biganiro na Crystal Palace ku isinyishwa rya Marc Guehi kandi bizeye ko umukinnyi ashaka kuza muri iyi Kipe yatwaye Shampiyona y’Ubwongereza mu mwaka wa 2024-2025.

Amakuru dukesha ikinyamakuru  Sky Sports News yemeza ko ibi aribyo byatumye bafata umwanzuro wo gutangira ibiganiro na Palace kugira ngo babone uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Umwongereza.

Ikipe ya Crystal Palace ikaba  yashyize agaciro ka Marc Guehi kuri miliyoni 40£, ariko Liverpool ntizatanga amafaranga arenze ayo, kubera ko uyu mukinnyi yinjiye mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye mu Ikipe ya Crystal palace.

Liverpool izaganira na Guehi ku by’amasezerano ye bwite ari uko gusa bumvikanye na Palace ku masezerano y’igurisha.

Ubuyobozi bwa Liverpool bufitanye umubano w’igihe kirekire na Perezida wa Palace Steve Parish, kandi bushaka gukorera ubucuruzi bwabwo mu buryo buboneye.

Parish Uyobora Ikipe ya Crystal Palace  yavuze ko ashobora gutekereza kugurisha Guehi niba uyu myugariro atazasinya amasezerano mashya.

Lucien KAMANZI