Vincent Kompany yongereye amasezerano y’ imyaka 2 muri Bayern Munich

Ubuyobozi bwa Bayern Munich bwatangaje ko kuri uyu wa kabiri bwongereye amasezerano y’imyaka ibiri umutoza Vincent Kompany azamugeza muri 2029, aje asanga ayo yarasanganywe yari kumugeza muri Kamena 2027.

Oct 21, 2025 - 16:43
Oct 22, 2025 - 10:18
 0
Vincent Kompany yongereye amasezerano y’ imyaka 2  muri Bayern Munich

Kompany yatangiye gutoza Bayern Munich mu mwaka w’imikino wa 2024/25, nyuma yo gutoza ikipe ya Burnley yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League). Mu mwaka we wa mbere atoza Bayern Munich, yahise ayihesha igikombe cya shampiyona y’u Budage, nyuma anegukana igikombe cya Super Cup mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2025/26.

Mu magambo ye, Kompany yagize ati “Ndashimira FC Bayern ku cyizere bangiriye kuva ku munsi wa mbere, ndetse no ku mikoranire myiza banyeretse. Ndabishimiye kandi numva meze nk’aho maze igihe kirekire hano, kuko ubu numva neza umwuka n’indangagaciro z’iyi kipe.
"Byari urugendo rwiza kugeza ubu. Dutangiye inzira nziza kandi ndifuza ko dukomeza gukora cyane kugira ngo twishimire ibintu byinshi!”

Ubuyobozi bwa Bayern Munich bwashimye cyane uburyo Kompany akora akazi ke. Perezida w’ikipe, Herbert Hainer, yavuze ko kongerera amasezerano uyu mutoza ari “ikimenyetso gikomeye cy’icyizere,” ashimangira ko bifite akamaro mu gukomeza ubusugire n’ihame ry’iterambere rirambye mu ikipe.

Yagize ati “Vincent Kompany akundwa n’abakinnyi, ubuyobozi ndetse n’abafana. Turishimira ko twabashije kumwongerera amasezerano hakiri kare.”

Umuyobozi ushinzwe siporo muri Bayern, Max Eberl, na we yashimangiye ibyishimo bye ati “Igihe twemereraga Vinny gutoza, twari dufite icyerekezo kimwe cy’igihe kirekire kandi yihuse mu kugaragaza ko ashobora gufasha FC Bayern gutera imbere, haba mu kibuga no hanze yacyo.”

Muri rusange imikino 11 ikipe ya Bayern Munich imaze gukina mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino, ntanumwe iratsindwamo cyangwa ngo inganye.

Jacques roger NSHIMIYIMANA