Kayonza: Abagore bakora inkweto ntibagisaba umunyu

Abagore bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bibumbiye muri koperative Icyerekezo ikora ubudozi bw’inkweto, bavuga ko uyu mwuga umaze kubateza imbere bava mu bukene bwari bubugarije bakaba bafite icyizere ko bazigobotora ubukene burundu .

Aug 12, 2025 - 16:40
Aug 13, 2025 - 16:49
 0
Kayonza: Abagore  bakora inkweto  ntibagisaba umunyu

Barata Delphine ni umwe mu bagore badoda inkweto yagize ati”Mbere numvaga ntabasha gukora inkweto ariko nyuma yo kujya muri iyi koperative naratinyutse, ubu njye na bagenzi banjye turazikora tukazigurisha ku buryo byatangiye kuduha umusaruro mwiza, ndakangurira abandi bagore gutinyuka kuko ntacyo umugabo yakora umugore atashobora”

Tuyishime Josiane nawe yungamo ati”Ubu ntitugisaba abagabo bacu kuko ibyo dukora byatangiye kuduha umusaruro, gukora inkweto ni umwuga mwiza uzatugeza ku iterambere twifuza”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Kayonza Tunga Catheline asaba aba bagore gukora uyu mwuga w’ubudozi bw’inkweto baharanira kwiteza imbere ndetse banateza imbere imiryango yabo.

Ati”Umwuga mwize mugomba kuwubyaza umusaruro kandi mugaharanira ko uzabateza imbere, ndetse ugateza imbere n’imiryango yanyu”.

Abagore bibumbiye muri koperative Icyerekezo ikora ubudozi bw’inkweto barenga 40 bavuga ko icyo bashyize imbere ari ukwigira kandi babikuye ku mwuga bakora.

 Tuyishimire Mireille /Kayonza