Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium zemejwe na CAF

Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium ziri muri sitade zifite ibibuga byemejwe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) ko byemerewe gukinirwaho imikino nyafurika.

Aug 12, 2025 - 11:24
Aug 13, 2025 - 16:41
 0
Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium zemejwe na CAF

Kuwa mbere  tariki ya 11 Kanama 2025, ni bwo CAF yashyize hanze urutonde rw’ibihugu ndetse n’ibibuga bifite byemerewe kwakira imikino mpuzamahanga iteganyijwe kuba irimo iya CAF Champions League ndetse na CAF Confederation Cup.

Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, iri mu byemejwe cyane ko yujuje byose nkenerwa ku rwego rwa FIFA.

Ni ikibuga gifite ubwatsi busanzwe gusa buvanze n’ubukorano bushobora korohereza buri mukinnyi wese kubukiniraho.

Stade Amahoro niyo izakira umukino wa APR FC yatomboye Pyramids yo mu Misiri mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League n’uwa Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ibihugu 10 birimo Santafurika, Djibouti, Eritrea, Guinea, Lesotho, Namibia, São Tomé, Seychelles, Sierra Leone na Somalia ntabwo byemerewe kwakira iyi mikino kuko nta bibuga byemewe bifite.

Lucien KAMANZI