Itsinda rya Hyguette na Cynthia bifurije Dorcas Isabukuru nziza.

Abaramyi b'impanga Hyguette &Cynthia ni bamwe mu byamamare bifurije isabukuru nziza umuramyi Kamikazi Dorcas ubarizwa mu itsinda rya Vestine & Dorcas ufatwa nk'icyitegerezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ku itariki ya 28/06/2026,Mu kiganiro na Izubaradio/Tv,Hyguette na Cynthia bavuze ko iyi tariki Ari itariki isi yose ikwiye kubaha kuko yavutseho umuhanzikazi, akaba n’umuramyi mwiza Kamikazi Dorcas umwe

Jun 29, 2026 - 12:55
Jun 29, 2026 - 15:16
 0
Itsinda rya Hyguette na Cynthia bifurije Dorcas Isabukuru nziza.

Hyguette ati kuri uyu munsi nifurije Dorcas Isabukuru nziza Kandi nshimye Imana yamuremye mwifuriza kurama no kuramba kugira ngo akomeze kwamamaza Imana ku isi yose. Naho Cynthia ati" Ni umugisha ukomeye ku gihugu kuba dufite Vestine na Dorcas kuko ni abahanzi twigiyeho byinshi tumenya ko gukorana imbaraga bigeza umuntu ku nzozi,kubw'ibyo tumwifurije gukomeza kurindwa n'Imana Kandi akomeze kubaho kugira ngo n'abazavuka nyuma yacu bazakomeze guhindurwa n'ubutumwa atanga.

Kamikazi Dorcas yavukiye mu karere ka Musanze avuka nk'abandi bana gusa agira umugisha wo kwisanga mu maboko meza dore ko ababyeyi be Ari abantu bo mu nzu y'Imana .Ibi byatumye we na Mukuru we Ishimwe Vestine nabo bakurira mu biganza byiza batozwa gukunda Imana bakiri bato.

 Ibi byatumye bakura batinya icyaha,icyasha ndetse baba mu buzima bwiza. Ku myaka mike yabo bisanze Ari abaririmbyi b'inkingi za mwamba muri Goshen choir ADEPR Muhoza korali y'ubukombe. Bavuzweho n'Imana biratinda,bagwiza amasezerano Atari amahuri rimwe na rimwe kubwirwa ko bazavamo ibyamamare bakagira ngo ni amarangamutima y'abahanuzi nk'uko bagiye babitangaza.

Gusa uko iminsi yagiye ishira niko amazina  yagiye yitandukanya n'ahumutse hakaboneka isanzure baza kwisanga mu maboko ya MIE sosiyete ya Murindahabi Irene bagiriyemo umugisha aho mu gihe cy'imyaka 5 bashyize hanze indirimbo 12 zamamaye ku isi yose. Izo ndirimbo zirimo Umutaka,si bayali,ibuye,iriba,Emmanuel,yebo,neema,n'izindi.

Kuba Ari abana b'abakobwa bavukiye mu ntara bakaza i Kigali kubera umuziki bakamamara ku isi hose ibi byafunguriye amarembo abandi bakobwa birabatinyura ndetse bituma havuka Andi matsinda arimo Irya Alicia na Germaine ndetse n'irya Hyguette na Cynthia impanga. Aba bombi bavuka mu karere ka rubavu.

Kuri ubu nyuma yo gutangaza ko aba baramyi batakibarizwa muri MIE bikanemezwa na Irene Murindahabi,bivugwa ko Dorcas Yaba yaramaze kurira rutemikirere agasanga Mukuru we Ishimwe Vestine mu gihugu cya Canada aho aba bombi bagiye gukomereza umuziki wabo dore ko bijeje abakunzi babo ko iki ari igihe cyo gukomeza kwaguka mu buryo bw'umuhamagaro.

Izubaradio /Tv yifurije Kamikazi Dorcas Isabukuru nziza y'amavuko