Umuramyi Jonathan Niyo yashyize hanze indirimbo yise ‘Yerusalemu’

Iyi ndirimbo ibaremamo imbaraga ibibutsa ko hari umurwa w’abera uzira imibabaro. Jonathan Niyo ari mu bahanzi bahimbaza Imana bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gihe.

Aug 13, 2025 - 15:07
Aug 13, 2025 - 15:10
 0
Umuramyi Jonathan Niyo yashyize hanze indirimbo yise ‘Yerusalemu’

Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Yerusalemu’, hari aho aririmba ati Numva umunezero iyo nibutse Yerusalemu, umurwa w’abera wateguriwe abayikunda. Ni ho tuzishyurirwa ibikorwa byose twakoze. Ooh Yerusalemu , umurwa w’abera!”

Uyu muhanzi yabwiye Izubaradio/Tv  ko yanditse iyi ndirimbo ashaka gushimangira ko abakorera kandi bakumvira Uwiteka bazatura ahataba imiruho n’imihate.

 Ati: “Iyi ndirimbo nayanditse nshaka gutanga ibyiringiro ku bantu, mbibutsa ko hariho Yerusalemu nshya ari naho tujya. Nifuzaga kandi kubibutsa ko ibyo tunyuramo byose bizarangira, kuko hari ahantu heza twateguriwe  umurwa w’abera  aho nta kibazo na kimwe kizabayo.” 

Yongeraho ati” gukora icyaha ni uguhemukira uwatubambiwe, ariko ku bw’urukundo rwe, ntabwo we yaduhemukira, abizera bazataramira iburyo bwa Data.”

Uyu muramyi utuye mu gihugu cy’Ububiligi avuga ko inyikirizo y’iyi ndirimbo imukora ku mutima, kuko yabonekewe ibibera mu ijuru, aho abamalayika bamukomangaga ngo yigumanire na bo mu bwami bwera.

Jonathan Niyo ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe mu muziki wo kuramya Imana. Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Nguhaye Umutima’, ‘Ewe Getsemani’ na ‘Azonzigama’.