Ubwongereza: Crystal Palace yatsinzwe ubujurire muri UEFA

Ikipe ya Crystal Palace yatsinzwe ikirego yari yagejeje mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubujurire mu Mikino (CAS), nyuma y’uko UEFA iyikuye muri Europa League ikayohereza muri Conference League, ku mpamvu z’uko yarenze ku mategeko ajyanye no gutunga imigabane mu makipe menshi.

Aug 12, 2025 - 10:19
Aug 12, 2025 - 13:48
 0
Ubwongereza: Crystal Palace yatsinzwe ubujurire muri  UEFA

Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi, avuga ko nta muntu ku giti cye cyangwa ikigo cyemerewe gutunga amakipe arenze imwe yitabira amarushanwa y’i Burayi icya rimwe.

Ibi ni byo byagize ingaruka ku mushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Textor, uhagarariye Eagle Football Group ifite mu nshingano Crystal Palace yo mu Bwongereza na Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa.

Nyuma y’uko amakipe yombi abonye itike yo kuzakina UEFA Europa League, UEFA yemeje ko Crystal Palace itazarikina kuko itagaragaje ko Textor atakiri umuyobozi wayo mukuru.

Ikipe ya Lyon yemejwe nk’ikipe igomba gukina Europa League, naho Crystal Palace ishyirwa muri UEFA Conference League, mu gihe umwanya yari ifite w’amakipe agomba gukina Europa League mu Bwongereza wahawe Nottingham Forest.

Ikipe ya Crystal Palace yari yegukanye FA Cup ya 2024/25, yajuririye iki cyemezo ishaka kugaragaza ko ijambo rya mbere mu ikipe rifitwe na Woody Johnson uherutse kuyiguramo imigabane ya 42%.

Crystal Palace yatanze ubujurire isaba gusubizwa umwanya wayo muri Europa League, bityo ikaba yasimbura Lyon cyangwa Nottingham Forest.

Urukiko rwa CAS rwemeje ko Palace ishaka gusimbura imwe muri izo kipe ebyiri mu matsinda ya Europa League. Ubuyobozi bwa Palace buvuga ko Textor atigeze agira ijambo ry’ingenzi muri gahunda z’ikipe.

N'ubwo iyi Kipe yafatiwe umwanzuro utayishimishije, Crystal Palace ni imwe mu makipe yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2025/26, dore ko yanegukanye Igikombe cya FA Community Shield itsinze Liverpool kuri penaliti, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Lucien KAMANZI